Abahinzi bo muri CEPGL barishimira igihingwa cy’ibirayi

Umunyarwanda Gafaranga Joseph wari hagarariye ishyirahamwe ry’abahinzi IMBARAGA mu birori byo kwizihiza umunsi w’igihingwa cy’ibirayi mu karere k’ibiyaga bigari (CEPGL) atangaza ko abahinzi muri ibyo bihugu barishimira icyo gihingwa kuberako cyera vuba kandi kikihanganira indwara ugereranyije ni igihingwa cy’imyumbati kandi kikaba cyarabateje imbere.

Uyu munsi wabereye i Bukavu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo tariki 04/06/2013 wari ufite intego yo gusangira amakuru ku bijyanye n’ubuhinzi bw’ibirayi mu karere k’ibiyaga bigari aho abahinzi barenge 150 baje baturutse mu Rwanda, i Burundi ndetse no muri Kongo.

Ibirayi byera vuba kandi byihanganira indwara.
Ibirayi byera vuba kandi byihanganira indwara.

Gafaranga yavuze ko impavu iki gihingwa cy’ibirayi cyateye imbere mu Rwanda biterwa nuko bakoresha ikoranabuhanga mu gukwirakwiza amakuru ku bijyanye ni mbuto nshya, uburwayi, isoko ndetse n’iibiciro bituma abahinzi bishimira ayo makuru aho usanga bamenya uko isoko y’ibirayi yifashe mu bindi bihugu.

Aba bahinzi bo mu bihugu by’u Rwanda, Burundi na Kongo basuye abahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Kabare ho muri Kivu y’Amajyepfo ndetse ni kigo cy’ubushakashatsi kiri ahitwa Lwiro.

Musabwa Euphrem

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

huye bikubite agashyi kuberako aribitarobyakaminuza

iradukunda amon yanditse ku itariki ya: 9-06-2013  →  Musubize

abantubagebagerageza gukoraneza

yanditse ku itariki ya: 9-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka