Akarere ka Muhanga kariga uko kabyaza umusaruro ubutaka bwako nubwo bushaje

Ngo nubwo icyaro cy’akarere ka Muhanga ari kinini cyane kurusha umujyi kandi ubutaka bwako bukaba buteye nabi ndetse bushaje, hagiye gushakwa umuti w’ibyo bibazo harimo guca amaterasi y’indinganire mu rwego rwo kwirinda isuri ndetse no guhuza ubutaka.

Umuyobozi w’akarere, Yvonne Mutakwasuku, yagize ati: “ubutaka bwacu burahanamye, ubutaka bwacu burashaje, ubutaka bwacu ni buto. Iyo mvuga gusaza mba mvuga mu buryo bw’umusaruro dukuramo, tukavuga rero ngo byaba byiza turebye uko twakongera tukabyaza ubutaka umusaruro ariko tureba uko twiga uburyo bwiza bwo kubukoresha”.

Mu gukemura iki kibazo cy’ubutaka buto nabwo bukoreshwa nabi ngo bagiye gushaka uburyo bwo kunoza imiturire, abaturage bakava aho bari batuye amanegeka bakegerana ku mudugudu ahasigaye bakaba ariho batunganya.

Mutakwasuku akomeza avuga ko bashaka guca umuco abaturage bafute wo kugirango babyaze buri kimwe cyose ubutaka bwabo.
Ati: “iyo nyito bakunze kuyita ngo n’aka ndagashaka, iyo mitekerereze ya nako ndagashaka igomba kuvaho, duhingire isoko ikibasha kwera ahantu tugihinge ku bwinshi”.

Ngo iyo umuturage yejeje ibihagije abona amafaranga maze agahaha ibyo atejeje kandi ngo nibyo birimo inyungu kurenza guhinga buri kimwe cyose.

Akomeza avuga ko hari izindi gahunda nyinshi biteze ko kuzamura icyaro cyabo nka gahunda ya Leta yitwa “umurenge VUP” ifasha umuturage kugera ku ifaranga. Iyo umuturage ageze kuri iri faranga ngo ubuyobozi bumufasha kumenya uko yakoresha ya mafaranga kuburyo ngo mu gihe gitaha atazarwara ubworo bwaryo kandi yari yaribonye.

Aha babafasha mu buryo bwo kwiga imishinga itajyanye n’ubuhinzi cyane ko ngo ubutaka buhingwa ari buto cyane. Iyi mishinga ikaba ifatira ku mashanyarazi bagejejweho n’imihanda ibafasha gusohoka mu cyaro.

Umuyobozi w’akarere ka Muhanga agaragaza impungege z’uko umuturage wese ukize yumva agomba kuva mu cyaro akajya mu mujyi. Iyi myumvire bakaba baratangiye kuyibakuramo kugirango batozwe gukirira iwabo.

Ibi bizashoboka mu gihe serivisi zose yazaga gushaka mu mujyi bazimwegereza mu cyaro iwabo, muri urwo rwego batangiye kuzamura za santere zimwe na zimwe bazigezamo amashanyarazi, ivuriro, sacco, amashuri kuburyo umuturage atazumva ko aho umwana we yiga hatajyanye n’ubushobozi uyu munsi afite.

Ibi ngo nibimara kugerwaho umuturage adashaka ibintu byinshi mu mujyi ngo bizatuma icyaro kizamuka.

Mu busanzwe icyaro gifatwa nk’ishingiro ry’ubukungu mu gihe cyabyajwe umusaruro uko bikwiye cyane ko ariho hakorerwa ubuhinzi n’ubworozi ndetse n’ibindi. Kugirango inganda zibashe gukora neza ni uko zigomba kuba zabonye umusaruro uhagije kandi akenshi umusaruro uturuka mu bice by’icyaro.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka