Mu Rwanda habonetse ubutaka bweraho igihingwa cya pome nko hanze

Umwe mu bahinzi borozi bo mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Rulindo witwa Ruzibiza Jean Claude aratangaza ko mu Rwanda bishoboka ko hahingwa igihingwa cya pome kuko nawe yatangiye kugihinga.

Ibi uyu mugabo yabitangaje ubwo yasuraga abahinzi bagenzi be mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, abaha ubuhamya bw’ibyo amaze kugeraho n’uburyo yabigezeho.

Ruzibiza avuga ko bizwi ko mu Rwanda nta gihingwa cya pome gishobora kuhera kuko n’ubusanzwe basanzwe bakirangura mu bihugu byo hanze kandi ahanini bya kure nko muri Afurika y’Epfo, bimwe mu bituranye n’u Rwanda ndetse hari n’izituruka mu Burayi.

Uyu muhinzi mworozi wiyemeje gukora uyu mwuga ku buryo bw’umwuga avuga ko yatangiye guhinga iki gihingwa ku butaka bwo muri iyi ntara y’Amajyaruguru kuko naho yasanze zihera nko mu bindi bihugu.

Kuri ubu akaba ahinga izi mbuto ku buryo bugezweho kuko azihinga mu nzu yabugenewe ya “greenhouse” aho ahinga n’indi myaka itandukanye nk’amacunga, inyanya n’ibindi.

Tumwe mu turere two muri iyi ntara nyuma yo kubona ko dufite ubutaka bwera iki gihingwa twiyemeje kugihinga mu rwego rwo kuzamura ubukungu bwatwo. Muri utu turere harimo nk’akarere ka Gicumbi.

Iki gihingwa nigikunda ubutaka bw’u Rwanda aho cyatangiye guhingwa ngo nta kibazo cy’isoko kizabaho mu gihugu kuko ngo gikunzwe na benshi kandi no mu gihugu hakaba hari inganda zikora imitobe ya pome kuburyo zaba isoko rihoraho z’abiyemeje kuzihinga.

Nyamara nubwo hari aho batangiye kuzihinga ngo biracyagoye kubona ubwoko bwihanganira ubutaka bwo mu Rwanda kuko ubundi iki gihingwa gisaba ikirere gikonja ariko bitari cyane.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Teifuzagako mwaduhuza nuwo muntu mukaduha number ya terephone ye. tukazmusura

MUGISHA yanditse ku itariki ya: 26-08-2023  →  Musubize

Namubaz umuntu yakurahe ingemwe

Muragijimana jean claude yanditse ku itariki ya: 12-02-2022  →  Musubize

MURAKOZE,
NANJYE NTUYE MU KARERE KA RULINDO,CYUNGO SECTOR,MAREMBO CELL
IKI GITECYEREZO NI INYAMIBWA,GUSA DUCYENEYE UBUSOBANURO BWINSHI KUBIJYANYE NICYI GIHINGWA KUGIRANGO TUMENYE UBURYO CYATANGA UMUSARURO CYIRAMUTSE GIHINZWE.
ESE INGEMWE ZABONEKA HE,TRAINING NAZO ZIRACYENEWE.

uwineza yanditse ku itariki ya: 17-07-2018  →  Musubize

kigalitoday,ikora akazi gashimishije pee!! gusa aho bishoboka ubwo butaka bweramo pomme,bubyazwe umusaruro.

dushime jean DE Dieu yanditse ku itariki ya: 20-05-2013  →  Musubize

contact zuwo muntu ubundi twihingire pomme

nzabandora yanditse ku itariki ya: 18-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka