Kamonyi: Ntibagisekura umuceri mu isekuru kuko babonye uruganda ruwutonora

Nyuma y’igihe kirekire abahinga umuceri mu gishanga cy’Umukunguri, barya umuceri basekuye mu isekuru, kuri ubu hashize amezi abiri babonye uruganda ruwubatonorera, bakaba bishimiye ko batagitanga amafaranga yo kuwutonoza cyangwa ngo bawusekure.

Nk’uko bitangazwa na Munyanziza Jean Marie Vianney, Perezida wa Koperative COPRORIZ ABAHUZABIKORWA, ihinga igishanga cy’Umukunguri, ngo mbere Koperative yajyaga gutonoresha umuceri yejeje ku ruganda rwa Kabuye mu mujyi wa Kigali.

Ibyo ngo byatumaga Koperative nta nyungu igaragara ibona kuko amafaranga yabaga yashiriye mu rugendo n’ubwikorezi bw’umuceri werekezaga i Kabuye.

Umuceri usigaye utonorwa n'uruganda.
Umuceri usigaye utonorwa n’uruganda.

Icyo gihe kandi ngo umusaruro abahinzi basigaranaga, byabaga ngombwa ko bawutonoresha isekuru. Munyanziza avuga ko umuceri wo mu isekuru nta buziranenge uba ufite. Ngo hari ubwo baryaga umuceri uvanzemo amabuye kandi ntibabashe kuvangura umuceri wo kurya n’ibiryo by’amatungo.

Aho bashyiriyeho uruganda rwitwa Mukunguri Rice Promotion (MRP), umuceri wose wa Koperative utonorwa kandi ukagurishwa n’uruganda. Rugafasha n’abaturage gutonora igice cy’umusaruro kigana na 20% basigarana wo kurya.

Uruganda rwa Mukunguri rufite agaciro ka Miliyoni 500, abanyamuryango ba COPRIRIZ barufiteho 35%, indi migabane ikaba yaraguzwe na ba rwiyemezamirimo.

Imirimo bakoreshaga ahandi basigaye bayikorera.
Imirimo bakoreshaga ahandi basigaye bayikorera.

Uretse umuceri wa COPRORIZ, uru ruganda rurateganya no kujya rugura umusaruro w’umuceri wera mu bindi bishanga byo mu turere twa Kamonyi na Ruhango.

Niyongira Uziel, umuyobozi w’uruganda, atangaza ko nta kibazo cy’isoko bafite kuko aho umaze gugezwa abaguzi bawishimiye.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka