U Rwanda rwahaye MSAADA ishimwe ryo guteza imbere aborozi b’Iburasirazuba

Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB) yageneye ishimwe umuryango ukorera mu Bwongereza witwa MSAADA kuko ukomeje gukora ibikorwa bikomeye mu guteza imbere ubworozi mu Rwanda.

Mu muhango wabereye i Rwamagana ku Gicamunsi tariki 30/06/2013, MSAADA yahawe icyemezo cy’ishimwe kuko imaze gutanga inka 31 za kijyambere zo mu bwoko bwa Frisian cyangwa se Frisonne ku barokotse Jenoside mu turere twa Rwamagana na Kayonza, ikaba kandi izatanga izindi 40 mu mpera z’uyu mwaka.

Ibi kandi byiyongeraho intanga za kijyambere ibihumbi bitanu MSAADA yatanze zo gutera inka ngo zizabyare izi z’ikomokaho nazo za kijyambere kandi ngo hari icyizere ko MSAADA yazakomeza kujya itanga izindi ntanga ibihumbi bitanu buri mwaka.

Billy Kelly yacyira icyemezo cy'ishimwe RAB yageneye MSAADA.
Billy Kelly yacyira icyemezo cy’ishimwe RAB yageneye MSAADA.

Muteteri Esperance ushinzwe gahunda ya Girinka mu Ntara y’Uburasirazuba avuga ko inkunga MSAADA yatanze ku bworozi bwo mu Rwanda ikomeye cyane kuko uretse inka za kijyambare zisaga 70 biyemeje gutanga, ngo intanga ibihumbi bitanu zifite agaciro gakabakaba miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda zizateza imbere ubworozi.

Abayobozi ba MSAADA, Billy Kelly na David Zackheim bavuze ko bashaka gusaba abo bafatanya mu Bwongereza bakongera kwikora mu mufuka bakajya batanga inka 60 buri mwaka ku borozi bo mu Rwanda, cyane cyane ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagikeneye inkunga yo kubafasha kwibeshaho neza.

Abagenerwabikorwa ba MSAADA nabo bayigeneye impano yo kubashimira yakiriwe na David Zackheim.
Abagenerwabikorwa ba MSAADA nabo bayigeneye impano yo kubashimira yakiriwe na David Zackheim.

Izi ntanga batanze ariko ngo zizagera ku borozi bose mu Burasirazuba, zikazasakazwa mu mirenge inyuranye muri iyo Ntara. Madamu Muteteri yijeje ko izi ntanga ngo zizahabwa aborozi ku buntu nta kiguzi, aborozi bose bakazajya bishyura amafaranga 500 yo guhemba uwabatereye intanga.

Izi ntanga ngo zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 20 ku mworozi wazigura ku isoko mu bikorera basanzwe. Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere ubworozi ngo cyizongera izo ntanga, zibashe kugera ku borozi benshi Iburasirazuba.

Abayobozi ba MSAADA, Billy Kelly na David Zackheim bakirwa na Guverineri Uwamariya Odetta uyobora Intara y'Iburasirazuba.
Abayobozi ba MSAADA, Billy Kelly na David Zackheim bakirwa na Guverineri Uwamariya Odetta uyobora Intara y’Iburasirazuba.

Abagize MSAADA bamaze imyaka umunani batera inkunga abarokotse Jenoside mu Ntara y’Iburasirazuba, bakaba bavuga ko bamaze gukoresha amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 560 mu gufasha abarokotse Jenoside.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka