Abahinzi baremeza ko imashini zituma bashora make mu buhinzi bwabo

Bamwe mu bahinzi bo mu karere ka Musanze baravuga ko gukoresha imashini mu buhinzi bwabo bituma bakoresha amafaranga make, bikihutisha igikorwa ndetse bikanatuma umurima umera neza kuko imashini igera ku mu butaka kurusha amaboko y’abantu.

Ibi aba bahinzi babivuze tariki 22/05/2013, ubwo bahugurwaga mu bijyanye no gukoresha imashini zihinga, zo mu bwoko bwa power tiller na tracteur, bagejejweho n’ishuri rikuru ry’uuhinzi n’ubworozi ISAE Busogo ku bufatanye n’akarere ka Musanze.

Ubutaka buhingishije iyi mashini bwera neza kuko iba yarakoze hasi cyane rwose.
Ubutaka buhingishije iyi mashini bwera neza kuko iba yarakoze hasi cyane rwose.

Munyemanzi Frodouard, umuhinzi wo mu murenge wa Gataraga, avuga ko yasanze gukoresha imashini bigabanya amafaranga bakoreshaga mu buhinzi bwabo ku kigero cya ½, kuko umurima washoboraga guhingwa ku mafaranga ibihumbi 60, ushobora guhingwa hakoreshejwe amafaranga ibihumbi 30.

Avuga kandi ko guhingisha imashini byongera umusaruro, kuko umurima uba uhinze neza. Ati: “Imashini ihinga igera hasi cyane mu butaka. Hari umuhinzi uhinga ahina amaboko maze isuka ntigere kure bigatuma imyaka itera neza”.

Kamili Hodal, agoronome w’akarere ka Musanze, avuga ko ubu imashini zo guhingisha zibasha kuboneka ku bufatanye na RAB, aho abahinzi bishyize hamwe muri gahunda yo guhuza ubutaka bukagera kuri hegitari byibura ebyiri bashobora kuyitira bakayemererwa.

Ati: “umuhinzi ufite ubutaka bunini cyangwa se abahinzi bishyize hamwe batira imashini maze bakayihabwa hamwe n’umutekinisiye wayo, bityo bo bakishakira amavuta yayo gusa. Ibi bituma igiciro bari gukoresha kigabanuka ku rugero rugaragara”.

Abaturage i Musanze bereka uko imashini zihinga.
Abaturage i Musanze bereka uko imashini zihinga.

Avuga kandi ko izi mashini zishoboye, ku buryo ubutaka bwa Musanze bushobora guhingwa n’izi mashini, gusa ngo iyo ari ahantu hatameze neza nk’ahari amabuye yakwangiza imashini, abahinzi basabwa kubanza kuhategura n’amaboko ngo bitangiza imashini.

Izi mashini ngo si uguhinga gusa zikora, kuko zishyirwaho ibikoresho bitandukanye zikaba zabasha no gutera no kubagara kuko batera ku mirongo iyo bakoresha imashini, gusarura, gutwara amafumbire no gutwara umusaruro.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka