Yaretse ibindi yakoraga yiyemeza guhinga urutoki bya kijyambere

Semwiza Jean Damascene, umuturage wo mu Mudugudu wa Gaseke, Akagari ka Rango A, ho mu Karere ka Huye, yiyemeje guhinga urutoki mu buryo bwa kijyambere, ndetse anareka ibindi yari asanzwe akora.

Semwiza yigeze kuba atunzwe n’akazi k’ubumotari ndetse ageraho anagura imodoka yo gutwara abagenzi ariko ibi byose yarabiretse, yiyemeza guhinga urutoki. Anafite gahunda yo kubyaza uru rutoki umusaruro kuko yenga inzoga y’urwagwa apfundikira mu macupa.

Ngo impamvu Semwiza yiyemeje kuba umuhinzi w’urutoki ni ukubera ko yabonye rutanga umusaruro ufatika. Yagize ati “nagiye gutemberera iburasirazuba ndeba ukuntu urutoki rutanga umusaruro mwiza iyo rwitaweho, ni uko nanjye niyemeza kuruhinga. No kuba mu kwenga urwagwa nararindaga kujya kugura ibitoki, byatumye niyemeza guhinga urutoki.”

Yeza ibitoki bipima ibiro biri hagati ya 50 na 60.
Yeza ibitoki bipima ibiro biri hagati ya 50 na 60.

Ubu rero ngo afite insina zigera ku 1400 harimo iza FIA 17, FIA 25, injagi n’imporogoma. Kandi ngo yatangiye kubona umusaruro ku buryo yumva inyungu ategereje mu rutoki azayibona. Yagize ati “N’iyo igitoki kimwe cyaguha 5000 wakunguka.”

Ibitoki yejeje rero, ngo uretse ibyo yenzemo urwagwa, ibindi yagiye abigurisha amafaranga atari munsi y’ibihumbi bitanu kimwe. Impamvu ngo ni ukubera ko igitoki kimwe mu byo yejeje cyapimaga byibura ibiro 50, kandi ikilo kimwe akigurisha amafaranga ijana.

Yunzemo ati “ibitoki nejeje byapimaga ibiro biri hagati ya 50 na 60. Hari n’ibyapimaga ibiro 80 kandi ari umusaruro wa mbere. Ndateganya ko mu minsi iri imbere insina zanjye zizajya zimpa ibitoki by’ibiro birenze 100.”

Yatangiye gahunda yo gutubura imbuto

Semwiza uyu, uretse ko ahinga urutoki ngo ni n’umufashamyumvire mu buhinzi bw’urutoki rwa kijyambere. Agamije gufasha bagenzi be b’abahinzi bakeneye kuvugurura urutoki rwabo, yatangiye gahunda yo gutubura imbuto z’insina.

Aha ni ho Semwiza ashaka gutuburira insina.
Aha ni ho Semwiza ashaka gutuburira insina.

Ubwoko bw’insina azatubura ngo ni injagi, imporogoma, intuntu, FIA 17 na 25. Injagi n’imporogoma ngo ni ubwoko bw’insina butanga igitoki cy’inyamunyo, FIA 17 yo ishobora kuribwa nk’inyamunyo, ikaribwamo imineke ndetse ikanengwamo umutobe n’urwagwa. FIA 25 n’intuntu byo ni ibitoki by’amakakama byengwamo umutobe.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

umuntu yakura hehe izo nsina ?turangire ibyo bitavamo inzoga

ngweso yanditse ku itariki ya: 25-05-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka