Amajyepfo: Abahinzi beretswe ko imbuto y’ibijumba yabagirira akamaro

Umuryango w’abagore b’abakirisitu (YWCA) ubifashijwemo n’ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB) beretse abahinzi bo mu karere ka Muhanga na Kamonyi uburyo bashobora gutubura imbuto y’ibijumba ku buryo bwihuse kandi bworoshye.

Umuryango wa YWCA wakoze iki gikorwa mu rwego rwo guha agaciro igihingwa cy’ibijumba kuko benshi kugeza ubu basigaye bagifata nk’igihingwa kiza ku mwanya wa nyuma kandi gifitiye akamaro benshi mu Banyarwanda.

Nyirahabimana Christine ukurikirana gahunda z’ubuhinzi muri YWCA, avuga ko ibijumba bifite akamaro kanini mu gihe byafashwe neza bikabyazwa umusaruro urenze uwo kubibwa gusa nyuma yo kuvanwa mu murima.

Basobanurirwa uko batubura imigozi y'ibijumba.
Basobanurirwa uko batubura imigozi y’ibijumba.

Uyu mugore akomeza avuga kandi ko bari kwigisha abahinzi kudahingira kurya gusa ibijumba ahubwo bakwiye no kumenya ibindi bivanwamo iki gihingwa kuko biteguye kubashakira imbuto nziza n’ababyeretswe bakaba babasha kubyigisha abandi bityo bakamenya no gufata neza imbuto nk’uko babonye uburyo bwo kuyibona.

Kuri ubu hamaze kuboneka uburyo ibijumba bishobora kubyazwa ifarini ikorwamo amandazi, ibisuguti, igikoma n’ibindi.

Abahinzi basabwa kudafata ibijumba nk’igihingwa kidafite akamaro kuko bikungahaye mu gutanga vitamini A ifite akamaro mu kurinda ubuhumyi.

Basura ahatuburirwa imbuto.
Basura ahatuburirwa imbuto.

Shumbusho Damien ushinzwe ubushakashatsi ku gihingwa cy’ibijumba mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi avuga ko ikijumba ari kimwe mu bihingwa gitanga umusaruro mwinshi kandi mu gihe gito kandi ku buryo butaruhije kuburyo gishobora gutanga umusaruro wa toni 25 kuri hegitari bityo rero abahinzi bakaba basabwa kukitaho bagashaka imbuto zigezweho.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza Kuko Ubu Ibijumba Nibimwe Mubishakishwa Kwisoko Arko Nkurubyiruko Natwe Dukeneye Ayo Mahugurwa Kuko Usanga Akenshi Amahugurwa Nkayo Haza Abize Gusa Urubyiruko Rutize Rugasigara Kd Abo Bize Baraza Bakigira Mubindi Bityo Tukabihomberamo Wenda Mujye Mushyira Kurubuga Amasomo Natwe Dusome Tubihamenyere

Twagirayezu Bertin yanditse ku itariki ya: 17-12-2016  →  Musubize

kuri hectar imwe umuhinzi asaruye toni imwe gusa ndumva yaba yararumbije ,none se ubusanzwe imibare ivuga ko umuntu asarura toni zingahe kuri hectar kubijumba bisanzwe? kuri ibi bya kijyambere se ho byifashe gute? ibi mwabitugereranyiriza kugirango turusheho kumva neza ubwiza bw’iyi mbuto nshya.

kabanda yanditse ku itariki ya: 20-06-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka