Ku nshuro ya 3 ibitaro bya Muhororo byibutse abari abakozi babyo bishwe muri Jenoside
Abantu 8 bari abakozi mu bitaro bya Muhororo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bakaba bashyinguye mu rwibutso rwa Kibirira ruri mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero, bongeye kunamirwa ku nshuro ya 3, kuri uyu wa 13 Gicurasi 2014.
Umuyobozi w’ibitaro bya Muhororo, Dr Ahishakiye Emmanuel, yadutangarije ko nubwo iki gikorwa cyari cyaratinze gutangizwa kuko bikozwe ku nshuro ya 3 gusa mu myaka 20, ubu intego ari uko kitazasubira inyuma mu rwego rwo guha agaciro abahoze ari abakozi b’ibyo bitaro no kwifatanya n’imiryango yabo.

Umwe mu barokokeye aho witwa Murekatete Francoise wari uharwarije umugabo we wanahiciwe avuga ko Interahamwe zari zimaze iminsi igera ku byumweru 2 zisa n’izigaruriye ibitaro kuko zirirwaga zibitemberamo zishaka abo zizica igihe zateganyije kigeze.
Nubwo abari abaganga b’ibyo bitaro batabashije kurengera abahiciwe kuko ngo nabo basaga nk’aho ntacyo bavuze nk’uko bivugwa na Murekatete, ngo nta n’uwigeze agaragara mu bikorwa by’ubwicanyi.
Icyakora ngo bamwe mu barwaza bafatanyaga n’Interahamwe kuranga no kwica Abatutsi ndetse no gusahura udukoresho dukeya babaga bafite.

Afatiye kuri urwo rwango rwagaragajwe n’abarwaza bishe cyangwa bakagambanira bagenzi babo bahuje ibibazo, Depite Ngabo Amiel wari umushyitsi mukuru yasabye abakuru gutoza abato gukurana urukundo no kwanga umugayo, ndetse asaba abayobozi kwigira ku makosa yakozwe n’abicyo gihe maze bo bagakora ibikiza u Rwanda.
Muri uyu muhango, haremewe umuryango urimo abahungu babiri bafite umubyeyi wakoraga ku bitaro bya muhororo aho bahawe inka ya kijyambere. Rukundo Eric umwe muri abo basore akaba yishimira ko ibitaro byabahaye inka izabafasha mu buzima.

Dr Ahishakiye uyoboye ibitaro bya Muhororo avuga ko intego yo kuremera no gufasha imiryango yahaburiye ababo izakomeza kandi ikarushaho kunozwa, dore ko bagitangira iki gikorwa batanze ihene ubu bakaba bamaze imyaka 2 batanga inka, gahunda ikaba ari ukongerainkunga itangwa.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibura se bibuka abana basize? Bajye bareka kwibuka byo kwifotoza.