Mubuga: Ubutumwa bw’umwana wavutse nyuma ya Jenoside bwarenze abari baje kwibuka
Ubwo tariki 18/05/2014 hibukwaga Abatutsi basaga ibihumbi 18 baguye mu Murenge wa Mubuga ho mu Karere ka Karongi mu gihe cya Jenoside, hatanzwe ubutumwa bw’umwana wari ufite ukwezi kumwe mu nda ya nyina mu gihe cya Jenoside maze bukora ku mitima ya benshi bitabiriye uwo muhango.
Mu butumwa bwe Laetitia Iradukunda yagiraga ati “Bavuga ko aho muri mutureba ariko twe agahinda ni kenshi ko kutababona. Gusa njye ndibaza nti ese niba mubona abo mwari muzi abo mwasize mu nda bo murabazi! Ni yo mpamvu nkubwira dawe, ubu turibuka ku nshuro ya 20 nanjye nditegura isabukuru y’imyaka 20! Kwa gutera agahinda k’ukwezi kwa kane kwari ukwezi kwa mbere maze mu nda ya mama.”

Irankunda akomeza abwira Papa we aho ageze yiyubaka dore ko yavutse atamusanga yewe nta n’icyo asanga. Aha akaba yagiraga ati “Ubu narakuze ndi inkumi ibereye urwambyaye, amashuri ndayagereye ndatera intambwe igana imbere! Ntahiriza ba sogokuru, ba nyogokuru, ba data wacu na ba masenge na gasaza kanjye kapfuye ntakabonye.”
Ingabire Matilde wari uhagarariye imiryango y’ababuriye ababo ku Mubuga yasabye ubuyobozi kubaka neza uru rwibutso rukikije imiryango y’ikiliziya cya paruwasi Mubuga kugira ngo bizajye bibafasha kwibuka bumva na byinshi bibakoma imbere.
Yagize ati “Nimwongere mudufashe gutunganya aho abacu babitse, imibiri kuko twebwe ahangaha ntabwo ari ho dushyinguye twashyinguye mu nda. Iyi tariki ni uko ari yo twahawe n’igihugu naho buri wese ashyinguye uwe muri we.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwizeje ko igikorwa cyo gutunganya uru rwibutso cyatangiye kandi ko bwizera ko umwaka utaha mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 21 ruzaba rwuzuye.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yagize ati “ Muri ya gahunda yo kwigira turimo kwishakamo ibisubizo kandi hari ubushobozi twamaze gukusanya ku buryo twizera ko umwaka utaha tuzajya kongera guhirira aha uru rurwibutso rwuzuye.”
Hon. Musabyimana Samuel, Umudepite mu Nteka Nshingamategeko y’u Rwanda, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yahumurije abari baje kwibuka ababo n’abaje kwifatanya na bo ko igihe cy’amacakubiri cyarangiye muri uru Rwanda.

Yagize ati “Habayeho igihe cyo kwirebera mu nderarwamo z’amoko n’uturere ariko ubu icyo u Rwanda rushyize imbere ari u Rwanda n’ubunyarwanda.”
Aha Hon. Musabyimana yibukije ko igihe cy’itangazamakuru ribi, igihe cy’ubuyobozi bubi n’igihe ivugabutumwa bubi cyarangiye ngo akaba asanga Abanyarwanda batagomba kuzongera gutatira igihango bagiranye n’igihugu.
Oswald Niyonzima
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Mubuga we genda warahuritse,gusa twe abawe n’inshuti zawe tuzahora duharanira ko ukuza kandi ugatera intambwe ababyeyi bacu batarangije.