Amajyaruguru: Habarurwa imiryango isaga 450 yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Ngoga Aristorque, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango Uhuje Abanyeshuri barokotse Jenoside barangije kaminuza (GAERG) urimo gutegura kwibuka imiryango yazimye ku rwego rw’igihugu igikorwa kizabera mu Karere ka Musanze tariki 24/05/2014, yatangaje ko bamaze kubarura imiryango 461 yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntihagira umuntu umwe urokoka.

Ngo iyo miryango yazimye yabaruwe mu turere tune two mu Ntara y’Amajyaruguru yarimo abantu 1897. Akarere ka Rulindo ni ko gafite imiryango myinshi, 298 yari igizwe n’abantu 1182, Gakenke ifite imiryango yazimye 121 yaririmo abantu 521, Musanze 23 n’abantu 106 na Gicumbi ifite imiryango 19 yari igizwe n’abantu 88.

Akarere ka Burera basanze nta muryango wazimye uhari ariko Ngoga asobanura ko iyi mibare ishobora guhinduka igihe cyose babonye amakuru y’indi miryango yibagiranye mu ibarura bakoze.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umuryango wa GAERG, Ngoga Aristorque.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango wa GAERG, Ngoga Aristorque.

Mu turere 10 tw’igihugu tumaze gukorerwamo iri barura habaruwe imiryango 6.092 yari igizwe n’abantu 23.381. Nk’uko Ngoga yabitangaje, ngo ni ubushobozi bubura kugira ngo bakore ibarura ry’iyo miryango yazimye mu gihugu cyose akaba ari yo mpamvu bagenda barikora buhoro buhoro.

Yongeraho ko kuba imiryango isaga ibihumbi bitandatu yicwa ikazima bigaragaraza ubukana n’ubunyamaswa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakoranwe, asaba ko abantu bajya bahora bibuka iyo miryango ntizazime.

Tariki 24/05/2014 ni bwo imiryango yazimye izibukwa ku rwego rw’igihugu, icyo gikorwa kizabera ku Rwibutso rwa Busogo mu Karere ka Musanze.

Biteganyijwe ko iki gikorwa kizabimburirwa n’urugendo ruzatangirira mu cyahoze ari Komini Mukingo (ubu ibiro by’Umurenge wa Busogo) rugana ku rwibutso.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka