Abakora muri CHUB baremeye batatu mu bahaburiye ababo mu gihe cya Jenoside
Ubwo ku itariki 16/5/2014, abakozi bo mu bitaro bya kaminuza by’i Butare (CHUB) bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, baremeye abantu batatu bahaburiye ababo.
Umwe muri abo baremewe ni umukecuru w’imyaka 54 utishoboye. Yahawe sheki y’amafaranga miriyoni ngo azifashisha mu mushinga wo gutera urutoki no korora ingurube bari bamusabye hanyuma akawubashyikiriza.
Mu bo baremeye kandi harimo umwana w’umukobwa urangije amashuri yisumbuye. Uyu mwana bamuhaye sheki y’amafaranga ibihumbi 500, kandi bamusezeranya kuzamufasha gukomeza amashuri ye kugeza arangije.

Uwa gatatu waremewe ni umukobwa urangije kaminuza. Na we yahawe sheki y’ibihumbi 500 yo kwifashisha mu bucuruzi yatangiye aho aba i Kigali. Bamusabye kandi kuzakora umushinga yumva wazamuteza imbere, hanyuma akazawubashyikiriza bakamufasha kuwutangira.
Aya mafaranga yafashishijwe aba bavandimwe b’abaguye kuri CHUB mu gihe cya Jenoside, ni ayegeranyijwe n’abakozi bo muri ibi bitaro.

Aya mafaranga kandi ngo si yo yonyine aba bakozi batanze, kuko hari n’andi yaguzwe inka 18 zizahabwa abacitse ku icumu batishoboye bo mu murenge wa Kinazi ho mu Karere ka Huye. Izi nka ngo bazazibashyikiriza ku itariki ya 23/5/2014.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|