Gusura inzibutso za Jenoside zifite amateka yihariye ngo bifasha abanyeshuri ba INATEK mu myigire yabo
Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi, ikoranabuhanga n’uburezi rya Kibungo (INATEK) iri mu karere ka Ngoma bavuga ko gusura inzibutso za Jenoside bibafasha mu myigire yabo no kuzaba abo igihugu kibatezeho.
Bimwe mu bituma aba banyeshuri bavuga ko bibafasha mu masomo yabo ngo nuko iyo basuye urwibutso bibonera n’amaso yabo ubukana Jenoside yakoranwe bityo bagafata ingamba zo kurwanya uwo ari we wese washaka kugarura Abanyarwanda muri Jenoside.
Niyitugize David, umwe mu banyeshuri basuye uru rwibutso rwa Ntarama mu Bugesera yavuze ko abenshi mu rubyiruko bakiga usanga Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yarabaye bakiri bato, batayibonye iba bityo hakenewe ko birebera bimwe mu bimenyetso byayo.
Yagize ati “Mu gusura inzibitso ikiba kigambiriwe ni ukugiranggo tugaragarize abari bato muri twe ibyabaye kuko kubisoma mu mateka no kubibwirwa bidahagije ahubwo iyo biboneye ibimenyetso bituma na babandi babayobya bayifobya babura inzira.”

Umuyobozi w’iri huriro ry’abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi, ikoranabuhanga n’uburezi rya Kibungo (INATEK S.U), Nyakanimba Jean Damascene, avuga ko bo nk’urubyiruko rwirebera ibimenyetso by’amateka mabi n’imbuto z’urwangano bazaharanira kuba abo igihugu kibifuzaho barwanya ko Jenoside itazongera kuba ukundi.
Ngarambe Laurent, ushinzwe ibibazo by’abanyeshuri muri INATEK yasabye abanyeshuri ko ibyo babonye byabaha isomo ryuko baharanira ko Jenoside itazongera kuba ndetse byaba ngombwa bakitanga.
Yagize ati “Jenoside yahagaritswe n’abakiri bato nkamwe, bari mu ngabo zari iza FPR Inkotanyi. Ni urugero rw’ubutwari no kwitanga babahaye ubwo amahanga yari yadutereranye bakemera kwitanga. Namwe nimurwanye abadusubiza mu mateka nk’ariya mabi kuko bagihari. Nibiba ngombwa muzitange.”

Urwibutso rwa Ntarama rwasuwe n’abanyeshuri bo muri INATEK rushyinguwemo ibiri y’Abatutsi bazize Jenoside bagera ku 45,319. Bakigera kuri uru rwibutso aba banyeshuri babanje kunamira no gushyira indabo ku mva zishyinguyemo iyi mibiri.
Baje no gusobanurirwa amateka ya Jenoside yaranze Ntarama n’inkengero zaho aho ngo hari ishyamba nyuma yakaza gucirirwa Abatutsi bari birukanwe mu ntara y’amajyaruguru ngo baze gutura mu ishyamba ry’inzitane ryaririmo isazi mbi yica ya Tse-Tse.
Ibi ngo bikaba bisa nibyateguraga kuzabakorera Jenoside kuko ariko byaje kugenda mu 1994 aho bishwe urwagashinyaguro.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|