Gicumbi: Hibutswe abana bazize Jenoside bigaga muri G.S de la Salle biciwe Kuri EAV Kabutare mu ntara y’Amajyepho
Mu karere ka Gicumbi hibustwe abana bishwe muri Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994, by’umwihariko abana bishwe na bagenzi babo biganaga muri G.S de la Salle baje kicirwa mu ntara y’Amajyepfo mu kigo cy’amashuri cya EAV Kabutare.
Muri icyo kigo niho bari barahungiye ubwo birukanwaga n’uwari umuyobozi w’icyo kigo ababwira ko nta mutekano uhari. Abanyeshuri bagera muri 29 bigaga muri G. S.de la sale mu karere ka Gicumbi, bishwe na bagenzi babo muri Jenoside.

Mukayiranga Irene warokocyeye muri EAV Kabutare, avuga ko ubwo birukanwaga muri iki kigo bahise bagenda bafata ibintu byabo batangira guhunga bagendaga baca inzira zose batazi aho bava naho bajya baza gutunguka i Gitarama bararayo.
Akomeza avuga ko kugira ngo bagere mu ntara y’Amajyepfo baturutse i Byumba mu karere ka Gicumbi, ari uko uwari umuyobozi w’ishuri ryabo yababwiye ko bagomba kugenda bakava kuri icyo kigo kuko nta mutekano uhari.

Murucyererera nibwo babonye imodoka nyinshi cyane zibasanga aho bari bari zibasaba kwinjiramo bose, zibageza mu mujyi wa Butare mu karere ka Huye bamwe bajya muri G.S.Butare abandi bajya muri EAV Kabutare.
Nyuma y’iminsi micye bagezeyo nibwo bagenzi babo bari baturukanye muri G.S de la Salle batangiye gukora urutonde rw’abagomba kwicwa. Haje kuza interahamwe ibaha urugero rw’uko bica nabo batangira kujya bajonjora bagenzi babo bakabica, nk’uko byavuzwe mu buhamya bwa Nzabamwita Bonavanture waharokocyeye.

Mukarukundo Emeritha, uhagarariye ibuka mu karere ka Gicumbi, yagaye abana bagize uruhare muri Jenoside ariko ashimira abatanze amakuru, kugira ngo hamenyekane urupfu rw’aba bana. Yasabye abana kwirinda kwishora mubikorwa bibi nk’amacakubiri yabaganisha kuri Jenoside.
Harebamungu Mathias, umunyamabanga wa reta muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye yasabye abana kwirinda kugwa mu bishuko byabaganisha ku macakubiri kuko aribo maboko y’u Rwanda rwejo hazaza.

Yijeje urubyiruko ko nirwimika Ubunyarwanda ruzaba intwari ndetse nabashiki babo bakazaba abakobwa b’intwari.
Avuga ko Reta yashyizeho umwihariko wo kwibuka abana kugirango byigishe abandi ububi bwa jenoside babigisha gahunda ya “Ndi Umunyarwanda.”
Ibi bizafasha urubyiruko ndetse n’abana bakiri bato kwitandukanya n’ikibi cyose cyabagusha mu bishuko biganisha ku macakubiri bityo barusheho gushimangira gahunda y’ubumwe na gahunda ya “Ndi Umunyarwanda.”
Mu kwibuka hashyizwe indabo ahashyinguwe ababa bana mu rwibutso rwo mumurenge wa Rutare kuko baje gushyingurwa muri uyu murenge babavanye i Butare mu karere ka Huye.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Birababaje uburyo abana bishwe na bagenzi babo. Gicumbi tubazirikane, maze dusabire abo bacu bishwe bukwari aho za Gisuna, stade, meshero n’ahandi.
Imana ibahe iruhuko ridashira