Rulindo: INATEK yibutse abatutsi bazize Jenoside baguye kuri Paroisse ya Rulindo
Kuri uyu wa gatandatu tariki 2/4/2014, muri kaminuza ya INATEK campus ya Rulindo bakoze umuhango wo kwibuka Abatutsi baguye ku musozi wa Rulindo iyi kaminuza yubatseho.
Muri uyu muhango watangijwe n’igitambo cya misa yo gusabira inzirakarengane zaguye ku musozi wa Rulindo, ari naho hubatse paroisse ya Rulindo n’iyi kaminuza, abitabiriye basobanuriwe ububi bwa Jenoside biyumvira n’ubuhamya bw’ibyahabereye muri icyo gihe.
Abaturage bitabiriye bakoze urugendo rwo kuzenguruka inyubako y’amazu agize iyi paroissse aho basobanuye ko bakoze uru rugendo, mu rwego kwibuka inzira y’umusaraba abiciwe muri iyi paroisse bakoze mbere yo kwicwa.

Abanyeshuri biga muri iyi kaminuza bavuze ko kuba ari ubwa mbere bibutse mu kigo bigamo bibatije imbaraga zo kubasha kwegera abaturage baturiye iyi kaminuza mu rwego rwo kubasobanurira ububi bwa Jenoside, kwirinda amacakubiri n’ingaruka zayo mbi, bityo bagatahiriza umugozi umwe mu kwamagana icyatuma Jenoside yongera kubaho.
Dogiteri Kaneza Yves Valentin, umuhuzabikorwa wa kaminuza ya INATEK Campus ya Rulindo, yavuze ko kaminuza ikwiye kubera urugero rwiza abaturage bityo nk’intiti akaba ari bo bafata iya mbere mu kwegera abaturage babafasha kumenya guhitamo gukora icyiza, guhindura amateka no gusana imitima y’ababuze ababo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagize ati “Nka kaminuza nitwe dukwiye gufata iya mbere mu guhindura amateka mabi, gusana imitima y’abiciwe ababo, bityo tukagira igihugu kirangwa n’amahoro n’umutekano. Ikindi tugomba gusobanurira abaturage kumenya guhitamo ikiza kugira ngo hatazongera kubaho Jenoside.”

Nk’uko uyu muyobozi akomeza abivuga ngo umubare nyawo w’abaguye kuri uyu musozi ntuzwi neza ariko ababasha kuvugwa bagera kuri cumi na babiri abenshi ngo bakaba bari abarimu bigishaga mu mashuri yisumbuye, abanyeshuri n’abakozi bakoraga muri iyi paroisse.
Kaminuza ya INATEK Campus ya Rulindo igiye kumara umwaka itangiye ikorera mu nyubako z’iyi paroisse ya Rulindo iherereye mu kagari ka Gasiza, umurenge wa Bushoki.
Hortense Munyantore
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|