Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko bafashije impfubyi z’i Kirehe

Kuwa gatandatu tariki ya 17 Gicurasi 2014 Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga (MYICT) n’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko basuye urwibutso rwa Nyarubuye ruherereye mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iiburasirazuba banatanga ubufasha ku mfubyi zibumbiye muri Koperative COCOUNYA (Coopérative de Couture de Nyarubuye) mu Murenge wa Nyarubuye.

Aba bashyitsi babanje gusura urwibutso rwa Nyarubuye n’inzu ikusanyirijwemo ibimenyetso bigaragaza ubugome bukabije bwakorewe Abatutsi basaga ibihumbi 53 bashyinguye muri uru rwibutso benshi biciwe muri kiliziya barangiza bagashinyagurirwa n’interahamwe.

Ifoto y'Urwibutso nyuma yo gusura aba bana b'impfubyi.
Ifoto y’Urwibutso nyuma yo gusura aba bana b’impfubyi.

Aba bana bakaba bibumbiye muri koperative COCOUNYA ikorera muri aka karere igizwe n’urubyiruko rwarokotse Jenoside aho bagerageza kwiteza imbere binyuze mu mwuga wo kudoda imyenda ndetse bakaba bari no mu nzira yo gushinga iduka.

Inama y’Igihugu y’Urubyiruko ndetse na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga batanze inkunga ingana n’amafaranga y’u Rwanda 2 800 000 kuri iyi koperative kugira ngo ikomeze yiyubake.

Murayire Protais ni Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, avuga ko gusurwa kuribo ari iby’agaciro kuko bibatera imbaraga zo gukomeza kwiyubaka, agasaba urubyiruko gukomeza guharanira ubumwe no kwiteza imbere.

Mbabazi (iburyo) ashyikiriza inkunga uhagararaiye Koperative COCOUNYA
Mbabazi (iburyo) ashyikiriza inkunga uhagararaiye Koperative COCOUNYA

Mu ijambo rye, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikonabuhanga, Rosemary Mbabazi wari n’umushyitsi mukuru yashimiye cyane urubyiruko rwasuwe kubwo gukomeza kwishakamo icyizere biyubaka mu mwuga wabo bakora wo kudoda.

Mbabazi yasabye urubyiruko gukomeza guharanira kuba intwari barwanya ibishobora kuzana umwiryane mu banyarwanda, agashima kandi abari urubyiruko rwa FPR Inkotanyi mu guhagarika Jenoside kandi ko rugomba kubabera urugero rwiza mu guharanira iterambere.

Uyu muyobozi yasabye kandi urubyiruko guharanira kwikenura bakora cyane bigahera mu bikorwa byiza byo gufasha abandi nk’incike za Jenoside n’imfubyi.

Umwe mu barokeye i Nyarubuye Mukandayambaje Leoncie avuga ko ari ubuhamya bukomye kuko interahamwe zaho zishe Abatutsi urubozo maze zarangiza zikanywa amaraso zikarya n’imibiri yabo.

Iki gikorwa cyo gusura Nyarubuye gikozwe mu gihe ukwezi k’urubyiruko kugikomeza, urubyiruko mu turere rurashishikarizwa gukomeza gufasha incike za Jenoside no gukora ibikorwa bibateza imbere binyuze muri gahunda zo kuremerana, kwiharika no kwihangira umurimo, kurwanya ingeso mbi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka