Rusizi: Urubyiruko rwibutse bagenzi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Mu murenge wa Mururu mu karere ka Rusizi habereye igikorwa cyo kwibuka urubyiruko kuncuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango w’itabiriwe n’urubyiruko rwinshi rwari rwaje gusubiza bagenzi babo icyubahiro bambuwe bazira uko baremwe.
Iki gikorwa cyabimburiwe n’urugendo rwo kuri Rond-point rwerekeza ku rwibutso ruri mu murenge wa Nyakarenzo .
Nyumayo gushyira indabo ku urwibutso uru byiruko rwahawe ibiganiro bitandukanye birimo ikiganiro kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda.” Basobanuriwe ko bagamba kwiyumvamo isano ry’Ubunyarwanda bakava mu moko y’Ubuhutu n’Ubututsi, kuko byatumye habaho jenoside abanyarwanda bica bagenzi babo babaziza uko bavutse.

Uru rubyiruko rwasabwe ku rwanya Jenoside n’ingengabitekerezo basabwa gukunda igihugu cyabo baharanira icyarushaho gutuma batera imbere. Basabwe kwihangira imirimo ariko bakibuka no gufata inyambere mu kurinda umutekano, kuko aribo mbaraga zigihugu kandi aribo bayobozi bejo hazaza.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Bayihiki Basile, yagarutse ku kamaro ko kwibuka, aho yibukije uru rubyiruko ari ukugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera kuba ukundi.
Yanabibukije ko kwibuka ari ugusubiza icyubahiro n’agaciro abijwe muri Jenoside bambuwe, ku bw’umwihariko yashimiye urubyiruko rwo mu murenge wa Mururu ku igikorwa nk’iki bagezeho.

Bayihiki yasabye urubyiruko kuba maso kugira ngo hatagira ubashuka akaba yakongera kubashora mubyahekuye igihugu cy’u Rwanda.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’urubyiruko rusaga 200, aho abenshi muri bo bavuga ko bakuye amasomo akomeye mu biganiro bahawe by’amateka yaranze igihugu cyabo. Ibyo ngo bikazabafasha gukomeza kubungabunga umutekano w’igihugu cyabo barwanya uwariwe wese washaka gusubiza inyuma iterambere igihugu kimaze kugeraho nyuma ya Jenoside.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|