INILAK ngo ifite inshingano zo kwigisha abantu uko Jenoside yabaye kugira ngo itazongera kubaho
Ishuri Rikuru rya INILAK/Ishami rya Rwamagana, kuri uyu wa Kane, tariki 15/05/2014 ryibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, maze ubuyobozi n’abanyeshuri baryigamo bahamya ko bafite inshingano zikomeye zo kwigisha abantu uko Jenoside yabaye kugira ngo bafate ingamba z’uko itazongera kubaho ukundi.
Umuyobozi Mukuru wa INILAK, Dr Ngamije Jean yatangaje ko nubwo Ishuri Rikuru rya INILAK ryashizwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo nta mwarimu cyangwa umunyeshuri wigeze ahicirwa, ngo ryafashe gahunda ihoraho yo kwibuka kuko abaryigamo n’abarikoramo baturuka mu miryango y’Abanyarwanda hirya no hino yagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Iyi gahunda yahereye ku ishami rya Kigali, hakaba hakurikiyeho ishami rya Rwamagana naho mu cyumweru gitaha, bakazakomereza ku ishami ry’iyi kaminuza riri mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Dr Ngamije yakomeje avuga ko abanyeshuri benshi barimo kwakira kuri ubu, ngo usanga biganjemo abavutse mu gihe cya Jenoside na nyuma yayo, bityo ngo iyi kaminuza ikaba ifite inshingano zo kwigisha kugira ngo bamenye amateka y’u Rwanda n’ibyarubayemo, bityo bagafata ingamba z’uko jenoside itazongera kubaho ukundi.
Dr Ngamije kandi yongera gusaba urubyiruko rw’abanyeshuri guha agaciro inyigisho zubaka Ubunyarwanda bagenda bahabwa mu gihe cyo kwibuka jenoside kugira ngo bamenye aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze, bityo bafatanye n’abandi kwiyubaka, baharanira icyizere cyo kwigira no guteza u Rwanda imbere.
Seminega Diogene wiga mu mwaka wa kabiri mu ishami ry’icungamutungo, avuga ko kwibuka Jenoside ari ingirakamaro ku rubyiruko, by’umwihariko abiga muri kaminuza bakaba bagomba gutanga umusanzu mu kwigishja abandi kugira ngo aya mateka atazasibangana.

Mugiraneza Aimable wiga mu mwaka wa mbere muri iri shuri, avuga ko mu gihe cya Jenoside hari urubyiruko rwishoye muri Jenoside yakorewe Abatutsi rukica bagenzi babo b’Abatutsi, ariko ngo bo biyumvamo imyumvire myiza itandukanye n’iy’urubyiruko rwakoze Jenoside ku buryo ngo basanga bafite umusanzu wo kubaka igihugu, birinda ko ibyabaye byazongera kubaho, ku buryo ngo bagomba gushyigikira kwibuka kuko “iyo wibuka bituma ufata n’ingamba zo gukumira ko ibyabaye byazongera kuba”.
Uyu muhango watangijwe n’urugendo rwo kwibuka rwaturutse ku cyicaro cya INILAK/Rwamagana kiri ahitwa i Nyarusange, rwerekeza ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigabiro (ruri imbere ya Kiliziya Gatolika i Rwamagana), aho bashyize indabo ku mva ndetse bunamira imibiri ishyinguye muri uru rwibutso, basubira mu Ishuri rya INILAK, ari na ho hakomereje ibiganiro.

Ishuri rikuru rya INILAK ryashinzwe mu mwaka w’1997 rikorera i Kigali. Kugeza ubu, rifite amashami atatu arimo irya Kigali, irya Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo n’irya Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|