Rwamagana: Abiga mu ishuri “Agahozo Shalom” ngo bazubakira ku mateka bubake ahazaza heza
Urubyiruko rw’abanyeshuri rwiga mu Ishuri Agahozo Shalom riri mu mudugudu “Agahozo Shalom Youth Village” mu murenge wa Rubona mu karere ka Rwamagana ruratangaza ko rwabashije kugira amahirwe yo kubona ubuyobozi bwiza bubaha icyerekezo, bityo ngo rukaba rugomba kuyubakiraho kugira ngo rwiteze imbere runubaka igihugu.
Ibi, abasore n’inkumi biga mu ishuri “Agahozo Shalom” babitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16/5/2014, ubwo bari mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Abenshi mu bana biga mu ishuri “Agahozo Shalom” bavutse nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi naho abandi bari bakiri impinja mu gihe jenoside yakorerwaga abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Aba bana bagera kuri 500 basangiye Ubunyarwanda, amateka y’ubupfubyi, imibereho imwe mu gihe bari ku ishuri, aho batura mu ngo ziri muri uyu mudugudu kandi buri rugo rw’abana 16 rukagira umubyeyi urureberera, ndetse na bakuru b’abana, ari bo bantu ngishwanama; batozwa kwiga cyane, kugira urukundo, gukora cyane no kwitekerereza bishakamo ibisubizo kandi byose bikajyana n’ubunyangamugayo.

Mu muhango bagize wo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi, wabanjirijwe n’urugendo rwageze ku biro by’umurenge wa Rubona, nyuma ugakomereza mu mudugudu w’Agahozo Shalom, uru rubyiruko rwagaragaje ko nyuma yo kwigishwa amateka y’u Rwanda yagejeje kuri jenoside, ngo rwasanze ubu rufite amahirwe ntagereranywa yo kuba bafite ubuyobozi bwiza, bityo ngo bazabwubakiraho maze bakore ibikorwa by’ingirakamaro byubaka ubunyanrwanda n’iterambere rusange.
Aba banyeshuri bagaragaza ko bagize amahirwe yo guhabwa icyerekezo cy’igihugu, bityo bakaba batekereza uko buri wese yatanga umusanzu we kugira ngo akigereho kandi bakavuga ko ubufatanye muri byose ari bwo butuma bunganirana muri uru rugendo rw’iterambere, aho kwibona mu ndorerwamo z’amoko.

Bamwe muri bo kandi bavuga ko nubwo bavutse nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi, bamaze gusobanurirwa uburyo urubyiruko rwa mbere ya jenoside rwatekererezwaga ndetse rukaba rwarakoreshejwe mu bikorwa bya kinyamaswa byo kwica Abatutsi, bityo bakavuga ko aho bahakura isomo ku buryo nta wabashora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi ngo bemere ahubwo ko baharanira kuba Abanyarwanda nyakuri batarangwamo ivangura iryo ari ryo ryose.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, Ahishakiye Naphtar yabwiye uru rubyiruko ko impamvu bavuga kwibuka biyubaka ari uko u Rwanda rwigeze gusenyuka ariko rukaza gusanzwa n’abana b’u Rwanda, bityo na bo nk’urubyiruko bakaba basabwa umusanzu wabo mu kurwubaka, bihereyeho.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubushakashatsi muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Gasanabo Jean Damascene, yabwiye aba banyeshuri ko kwibuka ari cyo cyonyine abantu bakwiriye kumarira abishwe muri jenoside kandi abibuka bagatekereza ku cyo bamariye abandi ndetse n’icyo bamariye igihugu.
Uyu muyobozi mukuru yibukije urubyiruko rwo mu “Agahozo Shalom” ko ari bo maboko y’Iguhugu kandi ababwira ko uburere, ubupfura, ubumenyi n’ubunyangamugayo bakura muri iri shuri bikwiriye kubabera impamba izatuma bagira umusanzu ukomeye batanga mu guteza igihugu.
Bwana Gasanabo yabwiye aba banyeshuri ko kwibuka wiyubaka ari uko buri wese yakora ibikwiye bijyanye n’inshingano ze, bityo kuri bo nk’abanyeshuri, bakaba basabwa kwiga cyane kugira ngo bazabashe kugira umusanzu baha igihugu.
Umuyobozi w’umudugudu w’ “Agahozo Shalom”, Nkurikiyimfura Jean Claude, na we yongeye kwibutsa uru rubyiruko ko rugomba kurangwa n’indangagaciro zo gukunda igihugu kugira ngo iteka bajye baharanira ineza yacyo, bityo jenoside ntizongere kubaho ukundi.
Kwibuka ku nshuro ya 20 jenoside yakorewe Abatutsi mu “Agahozo Shalom Youth Village” byaranze n’ibiganiro bitandukanye byagendaga bisimbura n’ibihangano by’abanyeshuri birimo indirimbo n’imivugo.
Agahozo Shalom Youth Village ni umudugudu washinzwe na nyakwigendera Anne Heyman, nyuma y’uko yari amaze kubona ikibazo cy’abana babaye imfubyi muri jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yaho batari bafite uburyo bw’imibereho ndetse n’imyigire ifatika.
Kuva uyu mudugudu utangiye kwakira abana mu mwaka wa 2008, ubu utuwemo n’abana 500 bahigira, aho batozwa gukora ibikorwa bigira umumaro mu baturage, bityo bagaharanira kugira isi nziza kurushaho.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|