Nyanza: Bibutse banashyingura imibiri y’abazize Jenoside isaga ibihumbi 20 mu rwibutso rushya
Kuwa gatandatu tariki 03/05/2014 mu karere ka Nyanza habereye umuhango wo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 basaga ibihumbi 20 bakaba bashyinguwe mu rwubutso rushya rw’aka karere.
Uyu muhango wabereye ku kibuga cya Olympafrica kiri mu kagali ka Rwesero mu murenge wa Busasamana witabiriwe n’abantu benshi barimo ababuze ababo muri Jenoside kimwe n’inshuti zabo zari zaje kubafata mu mugongo.
Muri uru rwibutso rushya rw’Akarere ka Nyanza imibiri yashyinguwemo ni iyagiye ivanwa hirya no hino kugira ngo ishobore gushyingurwa mu buryo bw’icyubahiro.

Hashyingurwa iyi mibiri abanyacyubahiro banyuranye bashyize indabo ku mva ndetse havugirwa n’amasengesho y’amadini anyuranye yo gusabira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe muri uru rwibutso rushya.
Abafashe ijambo bose batanga ubuhamya bagarutse ku bukana Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Nyanza yari ifite bagaragaza urupfu bishwemo ko rwari urw’agashyinyaguro.

Musa Fazil Harerimana, Minisitiri ufite umutekano mu gihugu mu nshingano ze akaba ari nawe wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango yasabye Abanyarwanda kuba maso bakirinda guha urwaho umuntu wese wabahungabanyiriza umutekano ndetse n’ibyiza bamaze kugezwaho na Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Yagize ati: “Umwanzi inzira zose ashobora kuzikoresha akaba yanyura mu bacitse ku icumu rya Jenoside, abayikoze ndetse n’abandi bayigizemo uruhare mu buryo butandukanye kuko ubwayo ari icyaha kidasaza niyo mpamvu bashobora kwifashishwa bri wese ngo basibanganye amateka.”

Minisitiri Musa Fazil Harerimana yakomeje agereranya Repubulika ya mbere n’iya kabiri ndetse na Guverinema y’Ubumwe bw’Abanyarwanda avuga ko hari itandukaniro rinini cyane.
Ati: “Mu gihe cya Repubulika zombi urwango rwari rwose mu Banyarwanda ariko Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda ishyize imbaraga mu bumwe n’ubwiyunge, Nyakakatsi zari nyinshi ariko nyuma ya Jenoside hashyizwe imbaraga mu zirwanya burundu hitabwa ku cyagirira Abanyarwanda akamaro”.

Ibi kandi byakomojweho n’abandi bafashe amagambo muri uyu muhango bashima ko nk’urugero mu kazi ubu buri wese agahabwa hitawe ku bushobozi agafitemo mu gihe mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi katangwaga biturutse ku bwoko ndetse n’akarere ugahabwa akomokamo bikaba bityo no mu mashuli aribyo muri icyo gihe bitaga iranganiza.
Uyu muhango wo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside mu rwibutso rushya rw’akaerere ka Nyanza waranzwe no guhumuriza abayirokotse basabwa kwibuka ari nako baniyubaka.

Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ooooh birababaje
Ntibavuga " abafashe amagambo" bose; bavuga "abafashe ijambo" bose: muri iyi mvugo, "ijambo" ntabwo rijya mu bwinshi kabone n’iyo abavuze ari benshi kuko umwe aba yafashe ijambo rye kandi ukwe.
Naho ubundi wagira ngo bagiye basama amagambo aguruka cyangwa bayafata yiruka nk’uko bafata ihene yaciye ikiziriko.