Rubavu: Batangiye gusukura imibiri yari mu cyobo cya Komini Rouge izashyingurwa Kamena 2014

Imibiri isaga 5000 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bakajugunywa mu cyobo kiswe Komini Rouge mu karere ka Rubavu,yatangiye gusukurwa ngo izashyingurwe mu cyubahiro taliki 19/6/2014.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Bahame Hassane, muri iki gikorwa cyo gusukura imibiri yakuwe mu cyobo cya Komini Rouge yasabye imbaga y’abaturage kutaba ingwate z’agahinda, avuga ko kwibuka bigomba kujyana no kwamagana ikibi no kwirinda gutiza umurindi abasize babakoze Jenoside ubu bakaba bari mu mahanga harimo n’abari mu mahanga yahafi nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Imwe mu mibiri yakuwe mu cyobo cya Komini Rouge iri gutunganywa.
Imwe mu mibiri yakuwe mu cyobo cya Komini Rouge iri gutunganywa.

Mu gihe cya Jenoside, Interahamwe zashutse Abatutsi ngo nibaze babajyane kubahungishiriza kuri komini nyamara aho kubajya kuri komini babajyana ku cyobo kinini bahise bicirwamo maze icyo cyobo gihita gifata izina rya komini rouge ; nk’uko bivugwa n’umwe mu bagiye kuhicirwa witwa Thomas Rugotomezi ariko akaza kurokoka.

Gushyingura mu cyubahiro imibiri y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside bizajyana no gutaha urwibutso ruri kubakwa, narwo rukaba rwubatswe nyuma y’imyaka 20.

Ibikorwa byo kubaka imva hamwe n'urwibutso ruzitwa Komini Rouge.
Ibikorwa byo kubaka imva hamwe n’urwibutso ruzitwa Komini Rouge.

Nyuma yo gukura imibiri muri Komini Rouge akazi gasigaye ni ako kuyisukura no gushyaka amateka yabishwe kugira ngo bizashyirwe munyubako irimo kubakwa, gusa hasigaye akandi kazi katoroshye ko gushaka ahandi haba haratawe imibiri yabishwe muri Jenoside cyane ko Abatutsi bari batuye ku Gisenyi bishwe amakuru avuga ko batawe muri uru rwobo rwa Komini Rouge.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka