Ngororero: Ingengabitekerezo ya Jenoside ngo ni uburozi ku bana

Muri uku kwezi kwahariwe urubyiruko, abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bari kumwe n’abarezi babo bibutse abana bazize Jenoside mu Karere ka Ngororero. Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa 14 Gicurasi 2014, ababyeyi bongeye gusabwa guha uburere buboneye abana babo bazira kubashyiramo uburozi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Urubyriko rwo Rwanda rw’ejo rwibukijwe gufatira urugero kuri bagenzi babo babaye intwari z’Imena ku ishuri ry’i Nyange mu murenge wa Nyange mu karere ka Ngororero, igihe banze kwitandukanya bakurikije amacakauburi yabibwe n’abayobozi bigishije politiki y’irondamoko mu Banyarwanda.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Mme Nyiraneza Clotilde, mu kiganiro kirekire yibukije abana n’ababyeyi ko abana bagizwe imfubyi na Jenoside bafite ibikomere n’intimba ikomeye bakaba bagomba kwitabwaho by’umwihariko.

Abana bato baje kwibuka abazize Jenoside bageze mu kigero nk'icyabo.
Abana bato baje kwibuka abazize Jenoside bageze mu kigero nk’icyabo.

Yagarutse no ku bana bafite ababyeyi bakoze Jenoside avuga ko bafite ipfunwe kubera amahano ababyeyi babo bakoze. Ati “ibi byose bituruka ku mateka mabi yaranze igihugu cyacu, Niyo mpamvu abana bagomba kugira uruhare rukomeye mu kurwanya Jenoside n’ingekabitekerezo yayo, Ibi bakabitozwa n’ababyeyi n’abarezi babigisha indangagaciro nyarwanda na kirazira binyuze no mu Itorero”.

Abana basabwe kwima amatwi abakuru baba bafite umugambi wo kubabibamo amacakubiri ahubwo bagaharanira kugira urukundo ruzabafasha kubaka u Rwanda rw’ejo. Ibyo bazabigeraho bakora neza umurimo wo kwiga, birinda kwishora mu ngeso mbi no kunywa ibiyobyabwenge.

Umwana witwa Ruzindana wiga mu ishuli ryisumbuye rya ASPADE kimwe n’abandi bagenzi be bashimiye Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yahagaritse Jenoside yemeza ko urubyiruko rwagize uruhare mu gusenya igihugu rugomba no gutanga imbaraga mu kucyubaka.

Abo mu mashuli yisumbuye nabo bibutse urungano rwabo.
Abo mu mashuli yisumbuye nabo bibutse urungano rwabo.

Uru rubyiruko rwasabye abayobozi kurwegera rugasobanurirwa gahunda ya Ndi umunyarwanda n’Indangagaciro nyarwanda na za kirazira. Banifuje ko gahunda yo kwibuka bagenzi babo yajya iba buri mwaka. Abarezi nabo bifuje ko mu nteganyanyigisho zitegurirwa amashuli habonekamo izijyanye no kwigisha indangagaciro na kirazira.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, asaba ababyeyi n’abarezi guhora batega amatwi urubyiruko bakarufasha gukemura ibibazo ruhura nabyo haba mu mashuli haba mu buzima bwo hanze. Yanasabye urwo rubyiruko guhora ruzirikana ko ari imbaraga z’igihugu zigomba kucyubaka rukaba ruzira gutatira igihango rufitanye n’urwababyaye.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka