Rusizi: Kamembe iranengwa guha agaciro gake ibikorwa byo kwibuka
Abayobozi batandukanye bakanguriye abaturage b’umurenge wa Kamembe kurushaho kwitabira ibikorwa byo kwibuka; nyuma yo kubona ko mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside wabereye muri uwo murenge tariki 30/04/2014 hitabiriye abaturage bacye ugereranyije n’abahatuye.
Kwibuka mu murenge wa Kamembe byabanjirijwe n’urugendo rwakozwe n’abari bitabiriye iki gikorwa rwahereye ahitwa mu Kadasomwa hiciwe abantu benshi muri Jenoside rwakomereje muri stade ya Rusizi. Nyuma habayeho gushyingura mu cyubahiro imibiri ibiri yabonetse y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994.
Usibye abayobozi banenze ubwitabire, abaturage bari bitabiriye uyu muhango nabo bagaragaje ko ubwitabire mu bikorwa byo kwibuka muri aka karere buri hasi kandi ko hari n’abatarasobanukirwa ko bakwiye guha agaciro inzibutso zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside nk’abaharagira amatungo.
Mukakayijuka Antoinette yatanze ubuhamya bwagaragaje akababaro n’ubushinyaguzi baboneye muri stade ya Rusizi aho bari bahungiye kugera n’aho baharwariye macinya kubera ubuzima bari babayeho bwo kutarya no kutagira aho bikinga imyanda.

Ibi ni nabyo byagarutsweho n’umuyobozi wa IBUKA mu murenge wa Kamembe, Kayigire Vincent, wagaragaje amateka mabi ya Jenoside yabereye kuri stade ya Rusizi aho Abatutsi bishwe abayobozi babirebera.
Yanagaye bamwe mu baturage b’umurenge wa Kamembe bagaragaza kutita ku bikorwa byo kwibuka bikomeje kugaragaramo ubwitabire buke muri uyu murenge.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yasabye abaturage b’umurenge wa Kamembe nk’abaturage baturiye imipaka bagira n’ibikorwa bakorera hirya y’iyi mipaka kwirinda ibitekerezo byabayobya bikigaragara ku bari hanze y’imipaka y’u Rwanda ahubwo bagakomera ku bumwe buranga Abanyarwanda ndetse bunafasha ku kugera ku iterambere.
Aha kandi umuyobozi w’aka karere Nzeyimana Oscar yanenze abantu batitabira igikorwa nkiki avuga ko bazakurikirana impamvu yateye ubu bwitabire buke.
Urwibutso rw’umurenge wa Kamembe rushyinguyemo imibiri 1001 y’abazize Jenoside, uru rwibutso rukaba rukeneye kubakwa neza kugira ngo bihe icyubahiro gikwiye abarushyinguyemo.
Muri iki gikorwa cyo kwibuka hatangijwe agaseke ko gukusanya inkunga yo kuzubaka uru rwibutso ruzubakwa hakoreshejwe amafaranga miliyoni 38 y’u Rwanda ahafashwe intego ko mu mwaka utaha ruzibukirwamo rufite inyubako nshya.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|