Igihe kirageze ngo Abanyarwanda bumve ko basangiye bose ibyiza by’igihugu – Uwera Marie Alice
Ubwo hibukwaga Abatutsi bazize Jenoside, bo mu cyahoze ari Komini Taba, ubu akaba ari mu Murenge wa Rukoma, umwe mu mirenge y’akarere ka Kamonyi; umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Uwera Marie Alice yatangarije abari aho ko igihe kigeze ngo Abanyarwanda bumve ko ari abavandimwe kandi ko basangiye bose ibyiza by’igihugu.
Uwera Marie Alice aragira ati «ntabwo tuzibagirwa na rimwe uburyo Abatutsi bahejwe mu mashuri, ntituzibagirwa uko Abatutsi bagiye bahezwa mu nzego z’imirimo ya Leta, ndetse n‘ababashije kuzinjiramo ntabwo tuzibagirwa na rimwe uko bagendaga batotezwa babuzwa uburenganzira bwabo bw’ibanze nk’abandi banyarwanda; ayo yose ni amateka tugomba guhora twibuka».

Uyu muyobozi yasabye buri wese witabiriye uyu muhango wabaye tariki ya 18 Gicurasi 2014 kongera kuzirikana abasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe Abatutsi barimo abapfakazi, imfubyi n’incike; kugira ngo nabo bafashwe kwigira mu mibereho yabo, basindagizwe, bakomeze gufashwa mu buzima butoroshye barimo; kugira ngo bongere bagire icyizere cy’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza.
Mu buhamya bwe, Mushimiyimana Claver warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yari afite imyaka 14 gusa, yavuze ko kuba akiriho abikesha ingabo zari iza FPR Inkotanyi zo zabashije guhagarika Jenoside.

Mushimiyimana yasobanuye uburyo Abatutsi bishwe mu cyahoze ari Komini Taba aho akomoka ndetse n’ibice bihakikije, ahamya ko Interahamwe, ingabo za kera ndetse n’abaturanyi babo basangiraga akabisi n’agahiye, aribo babagabyeho ibitero bakambura ubuzima abatutsi.
Murenzi Pacifique, umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Kamonyi, we yasabye abacitse ku icumu rya Jenoside kudaheranwa n’agahinda, abibutsa ko bagomba guharanira kubaho bakiteza imbere.

Nk’umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu, Murenzi yabijeje ko bazakomeza kubakorera ubuvugizi mu nzego zose kugira ngo imibereho yabo irusheho kuba myiza.
Uyu muhango wo kwibuka mu Murenge wa Rukoma, wabanjirijwe n’urugendo rwaturutse ku bitaro bya Remera Rukoma, rwerekeza mu Kiryamo cy’inzovu. Abenshi mu bafashe amagambo batanze ihumure, bamagana jenoside n’ingengabitekerezo ya yo.

Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|