Karongi: Bibutse abiciwe i Nyamishaba ahari icyahoze ari KHI no mu Kivu
Muri Kaminuza y’u Rwanda , Ishami ry’ubuzima n’ubuvuzi bw’abantu rya Nyamishaba mu Karere ka Karongi ku mugoroba wa tariki 10/05/2014 bari mu muhango wo kwibuka abantu babarirwa mu bihumbi bitatu baguye muri icyo kigo ndetse no mu Kiyaga cya Kivu mu gihe cya Jenoside.
Muri uyu muhango waranzwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamishaba ndetse no mu Kiyaga cya Kivu kuri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyamishaba ubutumwa bwinshi bwibandaga kubwira urubyiruko ko rugomba gushyira imbere Ubunyarwanda aho kwita ku bibatanya kuko ngo amacakubiri nta kindi yazana kitari Jenoside.

Eric Habineza, umunyeshuri uhagarariye Ishyirahamwe ry’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi (AERG) muri Kaminuza y’u Rwanda mu Ishami ry’ubuzima n’ubuvuzi bw’abantu rya Nyamishaba no mu cyahoze ari KIST avuga ko kwibuka byakagombye kujyana no guhora bigisha urubyiruko cyane cyane abavutse nyuma ya Jenoside kugira ngo hatazajya hagira abababibamo urujijo.
Yagize ati “tugomba kurwanya abapfobya Jenoside hato tutazajya twigishya abana bacu tuti Jenoside yagenze gutya bagahura n’abandi bababwira ibindi.”
Uwari uhagarariye imiryango y’ababuriye ababo muri iki kigo cyahoze ari ishuri ry’ubuhinzi n’ubworozi rya Kibuye (EAVK), Assoumpta Nyiraribanje, we asaba urubyiruko kuba bamwe kuko ngo nta cyiza cy’amacakubiri.

Agira ati “Ntitwifuza ko Jenoside yakongera kuko icyo twakuyemo ni uku kurara amajoro twibuka, icyo twakuyemo ni ipfubyiza zitagira abazihanura, icyo twakuyemo ni ubupfakazi. Nta kiza twakuye muri Jenoside.”
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Isaac Habarugira, we avuga ko nk’uko urubyiruko rufite imbaraga zo gusenya runafite izo kubaka. Bityo ngo rukaba rugomba gukomeza kumva amateka mabi yaranze iki gihugu kugira ngo batazayasubira.
Habarugira yagiza ati “Urubyiruko rwa mbere y’icyenda na kane ni byiza ko bazajya bakomeza kumva amateka yabayeho. Abatarabibayemo ni byiza ko bazajya bakomeza kumva bakamenya neza ibyabaye muri iki gihugu, kandi biragaragara ko babikora. Niba hari abaturutse i Kibungo, hakaba n’abaturutse impande zose zindi z’igihugu baje kwifatanya na bagenzi babo, biragaragaza ko babajwe n’ibyakozwe n’urubyiruko rwa mbere ya 1994.”
Muri uyu muhango hari hajemo n’abandi banyeshuru bo mu makamenuza ndetse n’amashuri yisumbuye bahagarariye bagenzi babo bo muri AERG.
Senateri Bishagara Therese wari umushyitsi mukuri muri uwo muhango wo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside ziciwe i Nyamishaba we avuga ko byose byakomotse ku buyobozi bubi, akabasaba kubyaza umusaruro ubuyoboz bwiza ubu bafite.

Yagize ati “ Iyo dufite ubuyobozi bwiza tugana aheza ibyo dufite byose tukabikoresha neza. Murabona aya marorererwa yabaye muri iki gihugu, ni ubuyobozi bubi bwigishaga abana kuva bakiri impinja ngo uyu ni umuhutu, uyu ni umututsi, uyu ni umutwa.”
Senateri Therese Bishagara, na we yongeye gusaba urubyiruko kwibona mu ndererwamo y’Ubunyarwanda bakareba inyungu z’igihugu ngo kuko inyugu y’igihugu aba ari n’iy’umuntu ku giti cye. Akaba yanakomeje abibutsa ko nibashyira hamwe imbaraga bakorera hamwe, izo mbaraga zizabyara umusaruro mwiza bakagera kuri byiza kandi byinshi.
Oswald Niyonzima
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|