Abantu bishe abana bakwiye kugira isoni n’ikimwaro - Depite Mureshyankwano

Mu karere ka Rutsiro ku wa gatanu tariki 09/05/2014 habaye umuhango wo kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hatangwa ubutumwa butandukanye bugamije gukangurira abana kuba intwari, gukundana no guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi.

Depite Mureshyankwano Marie Rose wifatanyije n’Abanyarutsiro kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi we yagaye abantu bakuru bishe abana, abashishikariza gusaba imbabazi abana kuko babahemukiye bakabica, abandi bakabigisha kwicana.

Ati “abantu bakuru bishoye mu bana bakabica bakwiye kugira isoni n’ikimwaro, kuko hari n’abana bishoye mu bwicanyi babyigishijwe n’abantu bakuru.”

Depite Mureshyankwano yasabye abana b'iki gihe guharanira kuba intwari.
Depite Mureshyankwano yasabye abana b’iki gihe guharanira kuba intwari.

Depite Mureshyankwano asanga abantu bakuru barahaye urugero rubi abana, asaba abana b’iki gihe kutarukurikiza, ahubwo abashishikariza guharanira kuba intwari.

Nubwo muri Jenoside nta byinshi yabonye ndetse akaba yararokowe n’uko mama we utarahigwaga yari akimutwite, Mukotanyi Innocent, umusore w’imyaka 20 yatanze ubuhamya bw’ibyo yabwiwe.

Yavuze ko se yatemaguwe muri Jenoside ajugunywa mu Kivu, ariko ku bw’amahirwe ntiyashiramo umwuka, ibyo bikaba bimwereka ubugome ndengakamere abicanyi bari bafite mu gihe cya Jenoside; maze asaba urubyiruko gufatanya bakiyubakira igihugu no kwamagana icyatuma Jenoside yongera kubaho.

Abana bitabiriye ari benshi umuhango wo kwibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside.
Abana bitabiriye ari benshi umuhango wo kwibuka bagenzi babo bishwe muri Jenoside.

Umuhango wo kwibuka abana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Rutsiro waranzwe ahanini n’impanuro zitandukanye zatanzwe n’abana ubwabo baziha bagenzi babo.

Umwe muri abo bana wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza, abinyujije mu muvugo, yagize ati “bana twese, kuri iyi nshuro ya 20, mureke twibuke abana nkatwe bagiye tukibakeneye, ni imbaraga z’igihugu cyacu zatuvuyemo, Imana ibakire. Bana twese, nyuma y’ibi bibi byabaye, twiheranwa n’agahinda, nitwibuke twiyubaka, maze nk’abana batoya intero yacu ibe ngo “Jenoside ntizongere ukundi.”

Kwibuka abana bishwe muri Jenoside mu karere ka Rutsiro byabanjirijwe no gusura ndetse no kurambika indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Congo Nil.

Umuhango wo kwibuka abana bishwe muri Jenoside wabanjirijwe n'urugendo ruva ku rwibutso rwa Congo Nil berekeza kuri Sitade Mukebera.
Umuhango wo kwibuka abana bishwe muri Jenoside wabanjirijwe n’urugendo ruva ku rwibutso rwa Congo Nil berekeza kuri Sitade Mukebera.

Malachie Hakizimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka