Karongi: Barateganya kubaka urwibutso bazajya bibukiraho abaguye mu Kivu muri Jenoside

Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buratangaza ko umwaka utaha wa 2015, igihe cyo kwibuka ku nshuro ya 21 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 kizasanga hari urwibutso ababuriye ababo mu Kivu na bo bashobora kubibukiraho.

Ibi Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, yabivuze biturutse ku kuba ubuhamya bwinshi mu butangwa muri iki gihe cy’iminsi ijana yo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bugaruka ku kuba hari umubare munini w’abaguye mu Kivu bagerageza guhunga Interahamwe n’abajandarume, hakaba n’abishwe imibiri yabo igatabwa muri icyo kiyaga. Ubuhamya nk’ubu bwagarutse cyane cyane ubwo hibukagwa abiciwe mu cyitwa kuri ubu Umujyi wa Kibuye.

Atanga ubuhamya ku biciwe kuri Paruwasi Mutagatifu Petero ya Kibuye, Hitiyaremye Jean Bosco, umwe mu baharokeye, avuga ko kuri iyo paruwasi yonyine bashyingura imibiri y’abahaguye babaruye abarenga ibihumbi cumi na bine na magana ane.

Agira ati “Uyu mubare ni muto cyane kuko abenshi bahungaga amasasu bakagenda bagira ngo barahunze bakagwa mu Kivu.”

Ubuhamya nk’ubu bunumvikana cyane muri Kaminuza y’u Rwanda/Ishami rya Nyamishaba dore ko iki kigo kiri ku Kivu neza neza.

Iri shuri riri mu cyahoze ari EAV Kibuye (EAVK) bivugwa ko abenshi mu bana b’abatutsi bahigaga kimwe n’abandi batutsi bari batuye mu nkengero zacyo baje bagihungiramo abicanyi ngo baguye mu Kivu.

Ubuhamya nk’ubu, bwongera kumvikana cyane mu Murenge wa Mubuga, naho bavuga ko uretse abaguye kuri Paruwasi ya Mubuga babarirwa hagati y’ibihumbi cumi n’umunani n’ibihumbi makumyabiri, imibiri yabo ikaba iruhukiye mu Rwibutso rukikije imiryango y’ikiliziya cy’iyi paruwasi ngo naho hari benshi baguye mu Kivu bahunga gupfa urw’agashinyaguro, hakaba n’abapfuye baroshywemo.

Uretse aho, no mu Murenge wa Gishyita, umurenge ufite utugari turindwi ku tugari umunani dukora ku Kiyaga cya Kivu naho bavuga ko hari umubare munini w’abaguye mu Kivu.

Ku Kivu bari basanzwe bahibukira bakanashyiramo indabo ariko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko hari abiciwemo.
Ku Kivu bari basanzwe bahibukira bakanashyiramo indabo ariko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko hari abiciwemo.

Amateka ya Jenoside mu cyari Perefegitura ya Kibuye agaragaza ko abenshi mu batutsi bari bahungiye mu Bisesero aho bari bashyize ingufu hamwe kugira ngo bashobore kwirwanaho. Bamaze kuganzwa abenshi bahunze berekeza iyo ku Kivu ngo birukankanywe n’interahamwe n’abajandarume. Ibi na byo bikaba byaratumye hari benshi bahagwa.

Ikivu cyatangaga urupfu cyangwa ubuzima

Nubwo Ikiyaga cya Kivu bivugwa ko kibitse imibiri myinshi cyane kugeza ubu batari bashobora kumenyera imibare ariko ngo hari n’abo cyarokoye. Habarugira Isaac, Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, agira ati “Muri Jenoside Ikiyaga cya Kivu cyatanga urupfu n’ubuzima.”

Ibi Habarugira akabivugira ko n’ubwo hari benshi biciwe muri kino kiyaga ngo hari n’abandi bashoboye kukirokokeramo cyangwa kikirokorerwamo dore ko bamwe mu bahutu bashoboye kugira abatutsi barokora babambutsaga bakoresheje amato bakabahungirishiriza mu gihugu cya Repubulila iharanira Demokarasi ya Congo muri icyo gihe cyitwaga Zayire.

Zimwe mu ngero zitangwa z’abashoboye kurokara bamwe mu batutsi bakoresheje Ikiyaga cya Kivu harimo urwa Pasiteri Uwimana Daniel, washoboye kurokora abagera kuri mirongo itatu na babiri akoresheje iyi nzira y’Ikiyaga cya Kivu abambutsa muri Zayire.

Hari kandi umusaza witwa Habineza Joseph, wari utuye muri Segiteri Gasura ho muri Komini ya Gitesi, wifatanyije n’abatutsi birwanagaho yabona bamaze kunanirwa agatangira guhisha bamwe mu batutsi. Uyu musaza baciye ukuguru ubwo yari muri urwo rugamba rwo kurokora bamwe mu batutsi, avuga ko bamwe mu bo yarokoye yabambukije na we abacishije mu Kivu akabatwara muri Zayire.

Iyi nzira y’umusaraba yatangaga ukwiheba n’urupfu ubundi ikanyuzamo igatanga ubuzima, ni yo ituma abatuye mu cyari Perefegitura ya Kibuye basaba ko amateka ya Jenoside yihariye yo muri iki Kiyaga cya Kivu yagombye kwibuka ndetse hakanibukwa ababuriye muri icyo kiyaga.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Kayumba Bernard, avuga ko kuba batarubaka urwibutso rwa Jenoside ku Kiyaga cya Kivu atari ubushake buke ahubwo bijyana n’ubushobozi bwo kubaka inzibutso kuko Jenoside yabaye mu cyari Kibuye ari indengakamere.

Kayumba Bernard akavuga ko kubera ko mu mirenge yose igize Akarere ka Karongi hari inzibutso zose kandi bibukiraho babanza kureba izihutirwa kurusha izindi. Cyakora ariko na we yemera ko hagombye kugira ikigaraza Jenoside yabereye mu Kivu.

Agira ati “Hagombye kuba ikimenyetso kigaragaza ko muri aya mazi hiciwe abantu ariko iyo urebye hose mu mirenge y’aka karere hari inzibutso ku buryo ibibazo bigera aho birenga abantu tugakemura ibyihutirwa kurusha ibindi.”

Uyu Muyobozi w’Akarere ka Karongi akomeza avuga ko barimo kuganira n’abafatanyabikorwa ku buryo umwaka utaha bazatangira kubaka urwibutso rugaragaza amateka ya Jenoside yakorewe muri icyo kiyaga.
Agira ati “N’urwibutso rwajya hano kuri aya mazi ntwabwo ari urwibutso ruhambaye ahubwo ni ikimenyetso kigaragariza abatabizi ko hari abatutsi bajugunywe muri aya mazi.”

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka