Uvira mu mayirabiri kubera AFC/M23 yahereje umupira abahuza
Mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Ukuboza, abaturage b’i Uvira bakangukiye ku nkuru itunguranye: Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryatangaje ko ryemera kwikura mu mujyi, ryari ryafashe mu cyumweru gishize. Ni mu ntambara barwana na Leta ya Congo n’abayishyigikiye, ikaba irangwa no kwihuta cyane, ndetse n’amasezerano y’agahenge atajya mu bikorwa.
Mu itangazo ryaryo, AFC/M23 yavuze ko iki cyemezo ari intambwe yonyine yo kubaka icyizere, igamije guha inzira y’amahoro ya Doha amahirwe, n’ubwo yashinje ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo ibikorwa by’ubushotoranyi.
Abasesenguzi bahise bibaza niba ari intambwe nyakuri igamije kugabanya ubushyamirane, cyangwa ari agahenge ka gisirikare k’igihe gito.
Uvira si umujyi usanzwe. Uherereye ku kiyaga cya Tanganyika, ugahana imbibi n’u Burundi, kandi ni ishingiro ry’ubucuruzi, inzira y’ubutabazi (humanitaire), ndetse n’icyicaro cy’agateganyo cy’ubuyobozi bwa Kivu y’Amajyepfo. Ifatwa ryawo ryihuse ryatumye abaturage benshi bahunga, rinongera impungenge z’uko intambara yaho yakwira mu karere.
Joseph Hakuzwumuremyi, umunyamakuru w’inararibonye n’umusesenguzi wa politiki, yagize ati: “Kwikura muri Uvira ni cyo AFC/M23 yashoboraga gukora neza, kuko kugera i Kinshasa byari bidashoboka. Ariko ababibahatira kubivamo bagomba gutegura uburyo abaturage bazarindwa.”
Albert Rudatsimburwa, undi musesenguzi we yavuze ko uruhare rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyane cyane Amasezerano ya Washington ku Mahoro n’Iterambere yatangijwe na Perezida Donald Trump, byongera icyizere mu nzira yo kugabanya amakimbirane.
N’ubwo AFC/M23 ivuga ko iri kwikura muri Uvira, ibyo isaba biragoye kubishyira mu bikorwa. Uyu mutwe usaba ko Uvira iba umujyi udafite ingabo, ko FARDC cyangwa imitwe iyifasha bataguma mu mujyi, kandi ko abaturage n’ibikorwaremezo birindwa.
Uku kwikura Uvira kuje mu gihe igitutu mpuzamahanga cyiyongera. AFC/M23 igaragaza ko yitaye ku biganiro bya dipolomasi, igashaka kwiyegereza ubuzima bwa politiki bwemewe, kandi ikirinda kurushaho kwigizwaho ibice ifata.
N’ubwo Doha isezeranya guhagarika imirwano, kurinda abasivili no gutangiza ibiganiro bya politiki, ishyirwa mu bikorwa ryayo riracyari rike.
Kuri ubu, Uvira ihagaze hagati y’impungenge n’icyizere. Intsinzi y’iki cyemezo cyo kwikura mu mujyi kwa AFC/M23 ni inzira y’amahoro izagenwa n’ibizakurikiraho.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|