Nyanza: C.S Cyaratsi yibutse abari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikigo nderabuzima cya Cyaratsi cyubatse mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza tariki 16/05/2014 cyibutse ku nshuro ya kane abari abakozi bacyo batatu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda.

Uyu muhango wo kubibuka no kubunamira wabimburiwe n’urugendo rw’amaguru rwahereye ku cyicaro cy’iki kigo nderabuzima cya Cyaratsi rukerekeza ku mugezi wa Mwogo aho bajugunyemo indabo mu rwego rwo kwibuka Abatutsi bose bishwe muri Jenoside bakajugunwa muri uwo mugezi.

Bakoze urugendo rw'ibirometero bine bava ku kigo Nderabuzima cya Cyaratsi bajya kwibuka ku mugezi wa Mwogo.
Bakoze urugendo rw’ibirometero bine bava ku kigo Nderabuzima cya Cyaratsi bajya kwibuka ku mugezi wa Mwogo.

Buri mwaka iyo bubutse aba bakozi b’ikigo Nderabuzima cya Cyaratsi banibuka n’abandi bishwe bakajugunwa mu mugezi wa Mwogo nk’uko Safari Assiel umuyobozi w’iki kigo yabitangarije muri uyu muhango wo kwibuka.

Yagize ati: “Muri uyu mugezi hajugunwemo abatutsi benshi bamwe bari bazima abandi bakajugunwamo babanje kwicwa niyo mpamvu yo kwibukira kuri uyu mugezi wa Mwogo”.

Ibi kandi byanashimangiwe na Sebera Vedaste mu buhamya bwe yatanze avuga ko abatutsi benshi bo muri aka gace bamaraga kwicwa bakajugunwa mu mugezi wa Mwogo bashyinyagurirwa ngo nibasubire iwabo aho bavuye.

Ku mugezi wa Mwogo wajugumwemo Abatutsi niho urugendo rwasorejwe banahashyira indabo mu rwego rwo kubibuka.
Ku mugezi wa Mwogo wajugumwemo Abatutsi niho urugendo rwasorejwe banahashyira indabo mu rwego rwo kubibuka.

Kuri uyu mugezi kandi hanifujwe ko hashyirwaho urwibutso rugaragaza amazina y’Abatutsi bose bishwe muri Jenoside bahavuka bakaba barajugunwe muri uwo mugezi.

Abakozi b’ikigo nderabuzima cya Cyaratsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 barimo uwitwa Kanamugire Gerard wari umuyobozi wacyo kimwe n’umufasha we witwa Uwimbabazi Claire ndetse na Mukandekezi Cesarie wari umuforomokazi kuri iki kigo nderabuzima.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka