Abakozi ba World Vision bibutse Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Ubuyobozi n’abakozi b’umuryango World Vision bakoze igikorwa cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yo mu 1994, igikorwa cyabanjirijwe no gusura urwibutso rwa Kigali ruherereye ku Gisozi mbere yo kumva ibiganiro bitandukanye, kuri uyu wa Gatatu tariki 7/5/2014.
Nyuma yo gutemberezwa ibice bigize urwibutso rwa Kigali, George Gitau, Umuyobozi wa World Vision mu Rwanda, yatangaje ko u Rwanda rwagaragarije isi ubushobozi mu kunga abaturage, anasaba ko isi yose ikwiye kuza mu Rwanda kureba ibyahabereye ikahakura isomo.
Yagize ati “Iyo tuvuze ngo “Never Again” tuba tubikuye ku mutima. Nk’uku kuza gusura urwibutso tuba dusobanuye ko bidakwiye kuba ku w’undi muntu uwo ariwe wese kandi dusaba isi kuza kureba ibyabaye hano no kureba uko u Rwanda rwongeye kumera nyuma y’imyaka 20.”

Yongeyeho ko uruhare rwa buri umwe mu bari aho n’abatari bahari ari ukugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi. Yaboneyeho gutangaza ko muri gahunda za World Vision harimo no kwegera abasizwe iheruheru na Jenosise babaha ubufasha mu kwiteza imbere.
Kuva World Vision yagera mu Rwanda mu 1994 yafashije mu kurwanya ihungabana no kunga, yafashije abana bagizwe imfubyi na Jenoside ikaba yaranubatse amazu n’amashuri bitandukanye, ariko ngo bikaba bigaragara ko ubufasha bugikenewe, nk’uko Gitau yabitangaje.

Yanagarutse ku ruhare rw’abagize ubutwari bwo kurokora abicwaga batarebye ku buzima bwabo, anashimira by’umwihariko ubuyobozi buriho buyobowe na Perezida Kagame umuhate bushyiraho mu guteza imbere igihugu bukoresheje icyerekezo 2020 na gahunda yo kwikura mu bukene (EDPRSII).
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|