Nyarubaka: Bibutse abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Mu murenge wa Nyarubaka wo mu karere ka Kamonyi, tariki 3 Gicurasi, bibutse abana b’abahungu bishwe bazira ko ari abatutsi. Aba bana batswe ababyeyi ba bo bari mu rugendo rwerekezaga i Kabgayi aho bari bahungiye.
Muri metero 500 uvuye ku biro by’umurenge wa Nyarubaka werekeza i Musambira, ugeze ahitwa mu Gitega, hari akazitiro gakoze mu biti. Aha niho hiciwe abana b’abahungu 79 bari kumwe n’ababyeyi ba bo berekeza i Kibgayi, aba bakaba bari baturutse ku kigo Nderabuzima cya Musambira bamaze kubicira abagabo.

Nk’uko umwe mu bana baharokokeye Ngororano Gilbert abitangaza, ngo inzira yose abana b’abahungu b’Abatutsi baratoranywaga bakicwa, naho ba nyina bagakubitwa bakorerwa n’ibya mfura mbi.
Kuri iyi nshuro ya 20 hibukwa Jenoside, Komisiyo y’igihugu ishinzwe abana yahisemo gufatanya n’uturere twose kwibuka abana bazize Jenoside kuko ari imbaraga z’igihugu z’icyo gihe zari kuba zifasha igihugu uyu munsi.

Zayana Nyiramatama, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’iyi komisiyo, atangaza ko intego yo gufatanya n’abana kwibuka, ari ukugira ngo bumvishe neza abana ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi, maze nabo baharanire kuyirwanya.
Mu gikorwa cyo kwibuka iyi komisiyo iha urubuga abana bakabaza ibibazo batazi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko nta makuru ahagije bafite. Nyuma yo kurangiza kwifatanya n’uturere twose kwibuka abana bazize Jenoside, bazafatira hamwe n’inzego bireba gutegura inyigisho ku mateka ya Jenoside zigenewe abana.

Nyinawabashumba Diane Dayino, uhagarariye abana mu karere ka Kamonyi, arasaba ababyeyi gutanga uburere bwiza ku bana, kugirango bamenye ukuri ku mateka y’ibyabaye muri Jenoside kuko babifiteho amakuru atandukanye.
Umuryango Twiyubake Peace Family, uhuriwemo n’abana bagizweho ingaruka na Jenoside wasabye ko aha haguye abana b’abahungu hashyirwa ikimenyetso cy’urwibutso, naho umuryango w’abana 100 barokotse One hundred Chldren Survivors usaba abarokotse Jenoside guharanira iterambere ngo babashe gusoza ibyifuzo by’abapfuye aho ufite insanganyamatsiko igira iti «mpagaze mu cyimbo cyawe».

Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|