INILAK yemeye ko kwibuka kwiza ari ukudategereza ak’imuhana
Ishuri rikuru ry’abalayiki b’abadivantisti b’umunsi wa karindwi rya Kigali, INILAK ryavuze ko uburezi n’inyigisho ritanga, bizafasha abaryigamo kudategereza ak’imihana kaza imvura ihise ahubwo bakishakamo ibisubizo nta gutega amaramuko ku mahanga.
Mbere y’ijoro ryo kwibuka bakoze kuri uyu wa 30/04/2014, abakozi n’abiga muri INILAK babanje gukora urugendo no gusura urwibutso rwa Jenoside rwubatse i Nyanza ya Kicukiro, bareba ahashyinguwe imibiri isaga ibihumbi 11, irimo abiciwe kuri uwo musozi, nyuma yo gutereranwa n’ingabo zari iza Loni (MINUAR), zari zaraje mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu Rwanda.

Ingabo z’amahanga ngo zafashe indege zisubirira iwabo zisize Abatutsi 4,000 bari bazihungiyeho muri ETO Kicukiro, bazibwira ko barimo gukorerwa Jenoside. Nyuma yo kuhava kwa MINUAR, Interahamwe n’abari ingabo z’igihugu (FAR) babisikanye nabo, bazamura abo batutsi i Nyanza bagenda babica, nk’uko byasobanuwe na Sophie Musabeyezu, ukorera ku rwibutso.
Ati: “Ibi bitwigisha ko tutagomba gutegereza ak’imuhana kaza imvura ihise; tubereyeho kwikemurira ibibazo, nk’uko Abanyarwanda ubwabo (Ingabo zari iza FPR) ari zo zatabaye abasigaye i Nyanza batarengaga ibihumbi 100, ubwo zari zivuye hirya ku musozi wa Rebero; nta wundi wadufasha mu gihe amahanga yadutereranye”.

Mu ijoro ryo kwibuka mu ishuri rya INILAK, Umuyobozi waryo Dr Ngamije Jean yavuze ko isomo bakuye i Nyanza, ari ubutwari bw’ingabo z’u Rwanda zari iza FPR zakijije abatutsi bicwaga; kandi ko abanyeshuri biga muri INILAK barokotse Jenoside, nabo ababonamo ubwo butwari kuko ngo bafashe ingamba zo gukumira ikintu cyose cyatuma Jenoside yongera kuba.
Dr Ngamije yasobanuye ko ishuri ayobora ryashyizeho isomo ryo kwihangira imirimo (Entrepreneurship), mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi, kugirango abanyeshuri bashobore kwibeshaho badategereje ak’imihana.

“Tugira iminsi mu cyumweru tugahura nk’abana barokotse Jenoside, tukikemurira ibibazo hagati yacu; bamwe muri twe dufite inshingano zo kwitunga no kurera barumuna bacu kuko nanjye ubwanjye mfite babiri ndera”, nk’uko Ingabire Alice wiga mu mwaka wa kabiri muri INILAK, yavuze ko bamwe bamaze kwishakira imirimo bakora ku ruhande, n’ubwo baba bakiri abanyeshuri.
Ubuyobozi bwa INILAK buvuga ko iryo shuri ryiyemeje kurwanya Jenoside, aho ngo mu rwego rwo kuyikumira, ryubatse ikirango hafi y’amarembo mu kigo, kugirango buri wese winjira cyangwa usohoka, azajye azirikana ku bubi bwa Jenoside.

Ishuri rya INILAK, aho rikorera i Kigali, i Rwamagana n’i Nyanza (mu ntara y’Amajyepfo), ngo ryigamo abanyeshuri 6,160. N’ubwo ngo nta muntu waryiciwemo muri Jenoside yakorewe abatutsi kuko ryashinzwe nyuma yayo mu mwaka wa 1997, abaryigamo hafi ya bose ngo bagezweho n’ingaruka zayo, nk’uko Dr Ngamije Jean yabitangaje.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|