Kibogora: Barasaba ishyingurwa ry’ababo mu cyubahiro kibakwiye
Ubwo mu ishuri rikuru rya Kibogora Polytechnique bibukaga Abatutsi bazize Jenoside, bamwe mu bayirokotse bagaragaje ko hari imibiri yajugunwe mu mazi na n’ubu itaraboneka ndetse ko na bamwe mu bashyinguwe mu rwibutso rwa Kibogora bakwiye gushyingurwa ku buryo bukwiye mu cyubahiro umuntu akwiriye.
Sinumvayabo Tatien avuga ko hari imibiri myinshi igishyinguye ku buryo budahaye agaciro umuntu muri ruriya rwibutso kuko bashyinguwe kera ubwo babashyiraga muri shitingi ari benshi bakabashyingura, nyamara kugeza ubu bakaba batashyingurwa nk’uko abandi bagiye bongera gushyigurwa mu masanduku.
Muri uwo muhango wabaye tariki ya 3 Gicurasi 2014, hakozwe urugendo no gushyira indabyo mu mazi mu rwego rwo kwibuka Abatutsi bajugunwe mu mazi mu gihe cya Jenoside ariko kugeza ubu imibiri yabo ikaba itaraboneka.

Sinumvayabo avuga ko ibi bizatuma barushaho kugira umutima uri hamwe nyuma yo kubona ko ababo bashyinguye ku buryo bwiza.
Agira ati “bamwe mu bashyinguye hano bagiye bashyingurwa muri shitingi bari hamwe, ubu buryo bwo kubashyira mu masanduku bwari butaratangira, nyamara turizera ko uko uburyo buzagenda buboneka bazihutira gushyingura abacu na bo ku buryo bubakwiye kuko abahari twabashyinguye mu 1995”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Gatete Catherine, avuga ko ari ikibazo cy’ubushobozi butaraboneka ariko ko umwaka utaha bishoboka ko abantu bagishyinguye mu buryo budakwiye cyane cyane abashyinguwe kera muri za 1995, nabo bagomba gushyingurwa neza mu cyubahiro, ndetse ko n’abandi bataraboneka bakiri aho abicanyi babaroshye baboneka nabo bagashyingurwa neza.
Abisobanura agira ati “hari abantu bashyinguwe mbere, kubera ibibazo u Rwanda rwari rukivamo, abo bose twatangiye kubashyingura mu nzibutso ngari kandi mu buryo bukwiye icyubahiro cya muntu, kugeza ubu bitewe n’ubushobozi ntabwo abo bashyinguwe gutyo bose bari bashyingurwa neza, ariko umwaka utaha dushobora kuba twabashyinguwe ku buryo bukwiye.”

Urwibutso rwa Kibogora rushyinguwemo Abatutsi bazize Jenoside basaga 800, rukaba rwarahashyizwe mu rwego rwo kurushaho kwibuka amateka mabi yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace.
Abashyinguwe muri urwo rwibutso abenshi bakomoka ku muryango w’uwitwaga Celestin ndetse na Musonera wafungiwe terefoni itagendanwa yari afite azira ko ngo yaba ayikoresha mu kuvugana n’inkotanyi, ibi bitangazwa n’abaharokokeye.
Ishuri rya Polytechnique ni ishuri rya kaminuza rimaze imyaka ibiri ribayeho rikaba rifite abanyeshuri basaga 500, bakaba baherutse gushinga AERG (ishyirahamwe ry’abanyeshuri bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi).
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|