Musanze: Abanyeshuri ba ESSA Ruhengeri na St Vincent Muhoza bibutse Jenoside
Abanyeshuri biga ku bigo bya ESSA Ruhengeri na St Vincent Muhoza byo mu Mujyi wa Musanze, kuri uyu wa Gatatu tariki 14/05/2014 bakoze urugendo rwerekeza ku Rwibutso rwa Muhoza aho bunaniye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abanyeshuri bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka hafi ya bose bavutse nyuma ya Jenoside, ngo kwibuka bituma basobanukirwa ayo mateka mabi; nk’uko Basingabo Jean, umuyobozi wa ESSA Ruhengeri abishimangira.
Yagize ati: “ni mu nshingano z’ubuyobozi kugira ngo twigishe amateka urubyiruko rwacu; amateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo abo banyeshuri basobanukirwe ayo mateka mabi.”

Nirere Jeannette wari uhagariye umuyobozi w’akarere muri uwo muhango, yasabye abarezi kwigisha abana barera amateka yaranze u Rwanda ariko bakirinda kuyagoreka ngo bazakure bayazi.
Umubare munini w’urubyiruko wagize uruhare muri Jenoside yahitanye Abatutsi basaga miliyoni imwe, ku rundi ruhande, urubyiruko rwari ingabo zahoze ari APR ni zo zahagaritse ayo mahano, bityo urubyiruko rw’iki gihe rurasabwa gutera ikirenge mu cyabo mu rugamba rwo kubaka igihugu.
“Urubyiruko ruteraniye hano rero icyadushimisha ari uko twagera ikirenge cyiza cyatewe n’ingabo zahagaritse Jenoside natwe tukarushaho kubaka igihugu cyacu,” Nirere Jeannette.

Muri uyu muhango wo kwibuka, abanyeshuri bibukijwe ko bagomba kurenga amacakubiri y’amoko yigishijwe bakimika ubunyarwanda. Abo banyeshuri bemeza ko Ubunyarwanda ari bwo buzatuma Abanyarwanda batahiriza umugozi umwe bakubaka igihugu cyabo.
Abanyeshuri bo kuri ibyo bigo bari bamaze icyumweru mu biganiro byo kwibuka. Abanyeshuri n’abarimu bo ESSA Ruhengeri bakusanyije amafaranga bagura inka baremeye uwacitse ku icumu.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|