Gusura urwibutso ni ugusubiza agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside - Tumba College of Technology
Abayobozi, abakozi n’abanyeshuri b’ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga rya Tumba College of Technology baratangaza ko gusura urwibutso ari ugusubiza agaciro Abatutsi bishwe muri Jenoside.
Ibi babitangaje nyuma yo gusura urwibutso bwa Jenoside rwa Ntarama ruri mu karere ka Bugesera, tariki 03/05/2014 berekwa bimwe mu bikoresho byakoreshwaga mu kwica Abatutsi basaga 5000 bari bahungiye muri kiliziya ya Ntarama.
Eng. Gatabazi Pascal, umuyobozi wa Tumba College of Technology yagize ati “kuza gusura urwibutso ni ugusubiza abacu agaciro bambuwe, agaciro k’ubumuntu kandi bambuwe bazira ubusa”.

Yakomeje avuga ko umuryango nyarwanda wasenyutse ugomba kongera kubakwa n’Abanyarwanda, abato bakaboneraho urugero rwiza rwo kubaka igihugu.
Uwitonze Bellancille ushinzwe gusobanurira abasura urwibutso rwa Ntarama ibyahabereye, yababwiye ko amacakubiri mu Banyarwanda yazanwe n’abakoloni, Abanyarwanda bamwe batangira guhezwa no gucibwa mu gihugu.
Mu mwaka wa 1992 hishwe Abatutsi abandi bahungira muri za Kiliziya ariko abicanyi ntibabasangayo, bararokoka. Mu mwaka wa 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, abatuye mu Bugesera bafashe icyemezo cyo guhungira mu nsengero kuko mbere nta wabasangaga mu nzu z’Imana, nyamara ubu bwo ntibyabahiriye kuko abicanyi babasanzemo ndetse babiciramo.
“Uko niko byagenze i Ntarama mu mwaka wa 1994 kuko aha hari urwibutso hari kiriziya ihungiramo abantu barenga 5000, ariko bose barishwe. Abana bari bahungiye mu cyumba cyigishirizwagamo abenda guhabwa amasakarantu, bicwaga bakubiswe ku rukuta, bishwe urw’agashinyaguro,” Uwitonze.

Nsanzabaganwa Felix, umuhuzabikorwa w’Umuryango w’abanyeshuri bo muri Kaminuza barokotse Jenoside (AERG) mu Ishuri rya “Tumba College of Technology” yavuze ko urwibutso rwa Ntarama ruri mu zifite amateka yihariye.
Yagize ati “Muri iki gihugu cyacu, hari inzibutso zashyizwe mu zifite amateka yihariye, ni muri urwo rwego twahisemo kuva mu Ntara y’Amajyaruguru tukaza gusura urwibutso rwa Ntarama kuko narwo rufite ayo mateka.”
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|