Kuterekana imibiri y’abazize Jenoside ngo ishyingurwe ni ugukomeza ingengabitekerezo yayo - Senateri Bizimana

Mu gihe hashize imyaka 20 mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abasaga miliyoni imwe, haracyari imibiri y’abishwe muri iyo Jenoside itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro mu gihe abarokotse Jenoside, imiryango irengera inyungu zabo ndetse n’ubuyobozi badahwema gusaba ko abafite amakuru kuri iyo mibiri bagomba kuyigaragaza igashyingurwa mu cyubahiro.

Ubwo hibukwaga by’umwihariko Abatutsi baguye kuri paruwase gatulika ya Cyanika mu murenge wa Cyanika mu karere ka Nyamagabe, ku cyumweru tariki 27/04/2014, ubu butumwa bwongeye kugarukwaho n’abantu banyuranye, harimo na Senateri Bizimana Jean Damascène wari wifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Cyanika.

Senateri Bizimana yanenze abagifite umutima wo kwinangira ntiberekane ahari imibiri ngo ishyingurwe mu cyubahiro, avuga ko kwimana ayo makuru ari ugukomeza ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse kuyatanga bikaba ari inshingano kuri buri wese uyafite.

Senateri Bizimana n'umufasha we, hamwe n'ubuyobozi bw'akarere n'ubw'umurenge wa Cyanika mu muhango wo kwibuka abatutsi baguye kuri Paruwasi ya Cyanika.
Senateri Bizimana n’umufasha we, hamwe n’ubuyobozi bw’akarere n’ubw’umurenge wa Cyanika mu muhango wo kwibuka abatutsi baguye kuri Paruwasi ya Cyanika.

Ati “Haracyari icyo kintu cyo kwinangira, cyo kwanga kugaragaza imibiri y’abantu ngo bashyingurwe mu cyubahiro. Nagira ngo nongere mbisubiremo, ni ikintu kibi. Abantu banakomeje kwifata gutyo, ni ugukomeza ingengabitekerezo ya Jenoside, ni ugukomeza ya Jenoside.
Nagira ngo nongere nkangurire abantu ko bakwiye kumva ko kwerekana imibiri y’aho abantu bari ari inshingano y’ababibonye”.

Kuba hakiri amasambu y’abarokotse Jenoside bataragiraho uburenganzira afitwe n’abandi ndetse n’imanza z’imitungo yangijwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi zaciwe n’inkiko Gacaca zitararangizwa ngo abarokotse bahabwe indishyi, nabyo byagarutsweho muri uyu muhango wo kwibuka abatutsi basaga ibihumbi 35 baguye kuri paruwasi ya Cyanika no gushyingura indi mibiri itanu y’abazize jenoside yabonetse hirya no hino mu murenge wa Cyanika.

Senateri Bizimana avuga ko igihe ibi bibazo bitatu bizaba byakemutse nta ruzitiro ruzaba rukiri hagati y’abarokotse Jenoside ndetse n’abo mu miryango y’abayigizemo uruhare, ahubwo izaba ari intambwe nziza itewe mu kongera kubana neza.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika.
Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika.

“Ikibazo kirebana n’amasambu, ikibazo kirebana n’ibya Gacaca n’ikirebana n’imibiri y’abantu itaragaragazwa aho iri, ibyo bitatu nibikemuka ndabarayihe nta bariyeri izongera kuba hagati y’abacitse ku icumu n’abaturage bandi, n’ababarirwa mu cyiciro cy’abakoze Jenoside. Nta n’imwe izongera kubaho, tuzaba turi mu nzira yo kubana neza,” Senateri Bizimana.

Kugira ngo Abanyarwanda babashe kwiyubaka no kubaka Ubunyarwanda ngo bagomba guhera ku kuri kuko nta wabasha kubaka ashingiye ku kinyoma.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyo avuga ni ukuri. Ariko ku bwange nsanga leta na CNLG bagomba kubigiramo uruhare. Muri rusange n’ubwo hari intambwe imaze guterwa mu kunga abanyarwanda ariko iyo uganiriye na bamwe usanga hakiri bamwe bakifitemo urwikekwe. Ese ku batuye mu Rwanda bakurikirana ubuzima bwa buri munsi,aho ntibyaba biterwa n’uko umuntu utanze aya makuru afatwa muri society?! Numva bikwiye ko leta yagena uburyo butaziguye bwo gutanga amakuru mu gihe abenshi bashobora kuba bayafite ariko bakaba batinya kuyatanga. Na cyo mbona ari kimwe mu byabasha gufasha. Ubundi hakibandwa cyane ku bari mu magereza kuko abenshi baba bahazi neza.

Frank yanditse ku itariki ya: 2-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka