Rubavu: Bagiye gushyingura abarenga 5000 bajugunywe muri ‘Komine Rouge’

Ku nshuro ya mbere ku rwego rw’akarere ka Rubavu, hateguwe gahunda yo gushyingura mu cyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bajugunywe mu cyobo kizwi nka komine rouge giherereye mu karere ka Rubavu intara y’Uburengerazuba.

Akarere ka Rubavu gafite amateka yihariye kuri Jenoside, bitewe n’uko benshi mu nshurabwenge za Jenoside ariho bavuka, ndetse aka karere kakaba karabaye inzira abakoze Jenoside banyuzemo bahunga.

Amazina nka Juvenal Habyarimana, Theoneste Bagosora, Protais Zigiranyirazo, Ngeze Hassan n’ayandi yamenyekanye cyane mu bikorwa byo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ay’abantu bavuka mu cyahoze ari perefegitura ya Gisenyi, ifite igice cy’akarere ka Rubavu.

Ibi rero nibyo byatumye Jenoside igira umwihariko muri aka karere nk’uko bisobanurwa na Sheikh Bahame Hassan, umuyobozi w’aka karere.

Yagize ati: “Mu karere kacu ka Rubavu, Jenoside burya yatangiye kera, kuko iyo tuganiriye n’abantu bakuru batubwira ko yatangiye muri za 63. Tugeze aho gutekereza, uko twashyingura aba bavandimwe bacu mu cyubahiro tutaramenya n’umubare wabo”.

Mu kiganiro baririye muri studio za KT Radio kuri uyu wa gatatu tariki 14/05/2014, Abayobozi bakuru b’akarere ka Rubavu, barimo perezida wa Njyanama y’aka karere Mbarushimana Nelson, umuyobozi w’akarere Sheikh Bahame Hassan, Maguru Nelson ukuriye komite ishinzwe gutegura ibikorwa byo gushyingura hamwe na Kabanda Innocent perezida wa Ibuka muri aka karere, basabye ko abandi baba bazi amakuru y’ahashyizwe imibiri kuhavuga nayo igashyingurwa mu cyubahiro.

Abayobozi bo mu karere ka Rubavu hagati y'umuyobozi wa Kigali Today Ltd, Charles Kanamugire (iburyo) n'umuyobozi wa KT Radio (ibumoso).
Abayobozi bo mu karere ka Rubavu hagati y’umuyobozi wa Kigali Today Ltd, Charles Kanamugire (iburyo) n’umuyobozi wa KT Radio (ibumoso).

Kabanda Innocent perezida wa Ibuka muri aka karere, yavuze ko Komine rouge ari icyobo cyajugunywemo abantu bashobora kuba barenga 5000.

Yagize ati: “Interahamwe zaraje ziravuga ngo Abatutsi babadutumye ngo tubajyanye kuri komine. Aba rero nibo baje kwicwa bajugunywa muri icyo cyobo, niko guhita cyitwa komine Rouge”.

Mbarushimana Nelson Perezida wa njyanama y’akarere ka Rubavu, yasabye ababa bazi amakuru y’ibindi byobo byakoreshejwe nk’ikizwi nka komine rouge ko bayagaragaza, kugirango abantu bashyingurwa mu cyubahiro.

Ati: “Abantu bagiye bamenya amakuru mu cyahoze ari gereza ya Gisenyi, baze batwereke abantu tutazi bajugunywe mu byobo tutazi uretse komine rouge, kugirango tubashyingure mu cyubahiro”.

Tariki 17 hazaba igikorwa cyo kwimura no gusukura imibiri, ndetse no kuganiriza bamwe mu babuze ababo mu rwego rwo kugabanya umubare w’abazahura n’ikibazo cy’ihungabana mu gikorwa cyo gushyingura aba bantu giteganyijwe tariki 21 Kamena.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka