Nyamagabe: Abakuru barasabwa gufasha abana gusohoka mu ngaruka za Jenoside
Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku rwego rw’ikigo nderabuzima cya Nyamagabe wabaye kuri uyu wa gatanu tariki 09/05/2014, abawitabiriye basabwe kugira uruhare mu kubaka Ubunyarwanda buzira amacakubiri kugira ngo Jenoside itazongera kubaho ukundi.
Nyuma yo gusobanurirwa amateka y’u Rwanda kuva mbere y’abakoloni kugeza ku buryo bazanye amacakubiri mu Banyarwanda bikaza kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri mata 1994, uhagarariye IBUKA mu murenge wa Gasaka, Gahima Jonathan yabwiye abitabiriye uyu muhango ko u Rwanda rwanyuze mu mateka mabi ariko ubu igihugu ndetse n’imitima y’Abanyarwanda biri gusanwa, kandi aho bigeze bikaba bitanga icyizere ko Ubunyarwanda buzongera bukagerwaho.

Ati “Ibyo twabibayemo ariko igihe kigeze igihugu kirasanwa, kirubakwa, ubu turiho turasana ariko dusana n’imitima kandi turiho tugana kuri ‘Ndi Umunyarwanda’. Ibyo tugenda tubona rero biranatwereka ko ‘Ndi Umunyarwanda’ izagenda igerwaho mu buryo nyabwo”.
Yakomeje ashimira uburyo abaturage muri rusange bifatanya n’abarokotse Jenoside mu bikorwa byo kwibuka, kuko bibafasha kwiyubaka bumva ko bari hagati y’inshuti n’abavandimwe.

Abantu bakuru ngo bafite inshingano zo gufasha abana badafite ibyo bazi byinshi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko bakaba bari kubaho mu ngaruka zayo, bakabafasha muri ubwo buzima babayeho ariko banabashakira ejo hazaza heza, nk’uko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasaka, Bayiringire Jean yabitangaje.
“Dufite inshingano zo gufasha abana bakiri bato batabonye Jenoside ariko ingaruka zayo bazirimo. Ni ikintu kitoroshye kucyakira ariko twe nk’abakuru dufite inshingano zo kubashyira muri ayo mateka, muri ubwo buzima, kandi tukabubakuramo tububakira igihugu kiza,” Bayiringire.

Bamwe mu bibukwa baguye mu kigo nderabuzima cya Nyamagabe harimo Kanimba Ernest wari umuyobozi wacyo, Rutagarama Laurent na Musegarambe Benilde bahakoraga, ndetse n’abandi bari baharwariye aribo Rukimirana Paul, Mukangango ndetse na Rugenera.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|