Huye-Gishamvu: Bakoze urugendo rwo kwibuka, mu kwitegura gushyingura abarenga ibihumbi 58 bazize Jenoside

Abantu biganjemo urubyiruko ruturuka mu murenge wa Gishamvu n’uruturuka mu mujyi wa Huye, ku gicamunsi cyo ku itariki ya 16/5/2014 bakoze urugendo rwo kwibuka abazize Jenoside muri uyu murenge. Hari mu rwego rwo gutangira umugoroba wo kwibuka bucya bashyingura abarenga ibihumbi 58 ahitwa i Nyumba.

Uru rugendo rwatangiye rugana ku rwibutso rw’ahitwa mu Ijanja, hari hatuye abitwa Abahenda, ubu hakaba hashyinguye imibiri igera kuri 400.

Uwitwa Gashugi Jean Marie Vianney, umwe mu barokotse muri uyu muryango akaba ari na we wubatse uru rwibutso, yavuze ko Abahenda wari umuryango munini cyane w’imiryango 46, kandi ngo buri wose wari ugizwe byibura n’abantu umunani.

Abiganjemo urubyiruko ruturutse mu mugi wa Butare n'urw'i Gishamvu batangira urugendo.
Abiganjemo urubyiruko ruturutse mu mugi wa Butare n’urw’i Gishamvu batangira urugendo.

Ngo uretse abari baragiye guhaha nka we ndetse n’indi miryango yari yarahungiye hanze y’u Rwanda mu mwaka w’1959, ngo abari bahari mu gihe cya jenoside nta n’umwe warokotse: bamwe baguye aho bari batuye, abandi bagwa ahitwa i Nyumba ndetse n’i Busoro hose ho mu murenge wa Gishamvu.

Ngo abashyinguye muri ruriya rwibutso yubatse rero si abo mu muryango we gusa, ngo ahubwo hari n’abandi bantu baguye hafi aho. Ngo intego ye kandi ni uko uru rwibutso ruzaguma aho, akaba azakora uko ashoboye kose ngo arufate neza kuko “kuruhakura byazatuma umuryango wanjye nakundaga kandi wari ubanye neza wibagirana.”

Jean Marie Vianney Gashugi ati "Nzaharanira ko uru rwibutso nubatse ruhaguma kuko rudahari abahenda bakwibagirana."
Jean Marie Vianney Gashugi ati "Nzaharanira ko uru rwibutso nubatse ruhaguma kuko rudahari abahenda bakwibagirana."

Hafi aho, hari n’ahashyinguye umukecuru witwaga Gogeliva Nikuze ngo bamushyinguye aho yari atuye. Ngo kugira ngo bamenye aho yaguye, ni utavuga wakoresheje amarenga maze ajya kubereka aho umubiri we wari uri.

Abari mu rugendo kandi basengeye n’abashyinguye mu Nyakibanda barenga ibihumbi bitatu, hanyuma bakomeza bagana ku rwibutso rwa jenoside rwa Nyumba, aho bagombaga kurara ijoro ryo kwibuka kuko bwagombaga gucya bahashyingura abarenga ibihumbi 58 bukeye bwaho.

Urugendo rwasorejwe ku rwibutso rwa Nyumba aho bagombaga kurara ijoro ryo kwibuka.
Urugendo rwasorejwe ku rwibutso rwa Nyumba aho bagombaga kurara ijoro ryo kwibuka.

Bamwe mu bagomba gushyingurwa muri uru rwibutso ni abahoze barushyinguyemo mbere y’uko ruvugururwa muri uyu mwaka, abandi ni abo imibiri yabo yagiye ikurwa hirya no hino muri uyu murenge.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka