Imvura yaguye ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 11/02/2013 yahitanye umuntu umwe abandi babiri bajyanywa mu bitaro mu karere ka Nyamasheke. Mu karere ka Ruhango ho yasenye amazu atandatu.
Urukiko rw’ikirenga ruratangaza ko ruswa mu nkiko igenda igabanuka, ariko ko ibimenyetso byinshi byerekana ko inzira yo kuyirwanya burundu ikiri ndende, bitewe n’uko benshi batarakangukira gutunga agatoki aho ibarizwa, ndetse ko ubucamanza budahana bwihanukiriye abakozi b’inkiko bakira ruswa.
Abayobozi bahagarariye akarere ka Gicumbi n’akarere ka Kabare ko muri Uganda, tariki 11/02/2013, bashyize imikono ku masezerano ashingiye ku gufashanya mu bikorwa bimwe na bimwe bahuriyeho kuko utu turere duhana imbibi.
Mu kagari ka Nyarutunga, Umurenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe hatashywe umuyoboro w’amazi uri ku birometero icumi ukaba waruzuye utwaye amafaranga miliyoni 481 kandi abaturage bishimira ko babonye amazi meza nyuma y’igihe kinini ntayo bafite.
Mbakenge Aloys utuye mu murenge wa Mushubati mu karere ka Rutsiro avuga ko afite impungenge z’umutekano we kuko amaze kurandurirwa kawa zirenga ijana mu bihe bitandukanye, hakaba ngo hari n’abantu bigeze kuburana amasambu bakunze kumubwira ko bazamugirira nabi.
Nyuma y’umunsi umwe amaze guhesha ikipe y’igihugu ya Nigeria igikombe cya Afurika ku cyumweru tariki 10/02/2013, umutoza Stephen Keshi yatangaje ko yeguye ku mirimo ye.
Polisi yataye muri yombi abantu batandatu mu Turere twa Kayonza na Ngoma two mu Ntara y’Iburasirazuba ibasanganye ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi.
Muri gahunda y’ukwezi kw’imiyoborere myiza, kuri uyu wa mbere tariki 11/02/2013, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB) yasuye ibikorwa birimo ishuri ryisumbuye ESIR, inyubako y’ubucuruzi ya Kinigi, ikigo nderabuzima cya Gataraga, ndetse aganira n’abaturage.
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kinigi akarere ka Musanze, bibumbiye mu makoperative akorera mu nyubako y’ubucuruzi ya Kinigi, baravuga parike y’ibirunga igira uruhare mu kubavana mu bukene, bityo bakemeza ko ari amahirwe ataboneka henshi.
Umusore witwa Nsengimana Maurice utuye mu murenge wa Kivuye, mu karere ka Burera, ubana n’ubumuga bwo kutumva, atangaza ko impano yo gushushanya afite imutunze; gusa ikibazo nuko adakunze kubona akazi.
Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe, Yaramba Jean Marie Vianney, aratangaza ko abantu badakwiye gufata ruswa nk’amafaranga gusa.
Mu baturage ibihumbi 24 batuye umurenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero, abagera ku 4000 bakeneye ubufasha bwo kwishyura ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de sante) kuko bari mu cyiciro cy’abatishoboye kandi bakaba batarashyizwe ku rutonde rw’abafashwa na Leta.
Ibibazo by’amakimbirane bikunze kugaragara, ahanini usanga bishingiye ku mitungo; aho bamwe mu bagomba kuyifatanya baba bashaka kuyikubira. Ibyo bitera ingaruka zirimo inzangano, gutandukana kw’abashakanye ndetse no guhora mu manza.
Nubwo ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge (RBS) cyaciye imyenda y’mbere ya caguwa (amakariso, amasogisi, amasegeri n’amasutiye) mu gihugu kuri ubu hamwe mu masoko haracyagaragara iyi myambaro ku bwinshi.
Ambasaderi Kunio Hatanaka wasoje imirimo ye yo guhagararira u Buyapani mu Rwanda, yashimiwe ibyo yabashije kugeraho mu myaka itatu amaze mu Rwanda, ubwo yasezeraga ku mugaragaro umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 11/02/2013.
Ijambo ry’Imana ku bagororwa ngo rituma babasha kuba abantu babereye umuryango nyarwanda ndetse bakanabera Itorero ry’Imana kuko nyuma yo kwihana bagaruka mu nzira itunganye.
Ku cyumweru tariki 17/02/2013, Korali Hoziyana iramurikira abakunzi bayo n’ab’umuziki muri rusange alubumu yabo ya 10 yise «Imana Irakuzi ».
Nyuma y’uko umuhanzi Mani Martin akoze impanuka ya moto, abantu bakomeje kumuha ubutumwa bamubwira ngo impanuka yakoze ni igihano cy’Imana ngo kubera ko yaretse kuririmba indirimbo zihimbaza Imana (Gospel).
Mu gihe habura iminsi mike ngo hizihizwe umunsi mukuru w’abakundana (Saint Valentin) Abanyagicumbi benshi bavuga ko barangije kugura impano bazaha abakunzi babo kuri uwo munsi.
Papa Benedict wa XVI yatangaje ko yeguye ku mirimo ye kubera impamvu z’umubiri we utagishoboye gukora inshingano za Kiriziya Gatolika ku isi.
Abashoramari bakomoka mu gihugu cya Oman bagize itsinda “MB Holding Company” bakiriwe na Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cya tariki 10/02/2013 bamutangariza ko bifuza gushora imari mu Rwanda mu biijyanye na gaz metane na peteroli.
Gustave Bagayamukwe wari ukuriye ihuriro ry’imitwe yishyize hamwe ngo bakureho perezida Kabila (UFRC) yatawe muri yombi muri Kivu y’Amajyepfo mu mujyi wa Uvira, taliki 10/02/2013 ahita ajyanwa Kinshasa aho ashobora gukurikiranwa n’ubutabera ku kugambanira igihugu.
Bamwe mu batuye akarere ka Ruhango barasaba abadepite bazatorwa muri Nzeli uyu mwaka kujya bagaruka bakaganira nabo bakabagaragariza ibyo bagomba kubakoreraho ubuvugizi.
Ababyeyi bo mu karere ka Rusizi barasabwa gushishikariza abana gukura bazi gutandukanya urukundo nyakuri n’urukundo rubabeshya kuko ari byo bizabafasha mu guhagarika ubwandu bushya bwa SIDA mu rubyiruko no mu muryango nyarwanda.
Jonathan Pitroipa, ukina ku ruhande imbere (winger) mu ikipe y’igihugu ya Burkina Faso, ni we watowe nk’umukinnyi wagaragaje ubuganga kurusha abandi mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cyashojwe ku cyumweru tariki 10/02/2013 muri Afurika y’Epfo.
Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba Abanyaburera gukora cyane kandi bagafata neza ibyo bafite kugira ngo bahangane n’ihungabana ry’ubukungu rigaragara mu bihugu byateye imbere bikagira ingaruka ku Rwanda.
Ikipe y’igihugu ya Nigeria ‘super Eagles’ yegukanye igikombe cya Afurika cy’ibihugu, itsinze ku mukino wa nyuma Burkina Faso igitego 1-0, mu mukino wabereye kuri Soccer City Stadium i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 10/02/2012.
Gustave Nkurunziza, ni we wagizwe umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda –FRVB, nyuma y’amatora yabereye ku cyicaro cy’iryo shyirahamwe ku wa gatandatu tariki ya 09/02/2013.
Umurambo w’umusaza witwa Ushizimpumu Evariste watoraguwe ku mugezi wa Koko, bikavugwa ko yahanutse ku kiraro cy’uwo mugezi akituramo agahita ashiramo umwuka, kuwa Gatandatu tariki 09/02/2013.
Ikipe y’igihugu ya Nigeria ‘super Eagles’ yegukanye igikombe cya Afurika cy’ibihugu, itsinze ku mukino wa nyuma Burkina Faso igitego 1-0, mu mukino wabereye kuri Soccer City Stadium i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 10/02/2012.
Nyuma yo gutsinda La Jeunesse ibitego 2-1, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki 10/02/2013, ubu Rayon Sport irarushwa inota rimwe gusa na Police FC iri ku mwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona y’u Rwanda yari igeze ku munsi wa 16.
Akarere ka Nyanza kakunze kugaragara mu myanya y’inyuma mu mihigo mu bihe byashize, ubuyobozi bwako buratangaza ko muri uyu mwaka w’imihigo wa 2012-2013 biteguye guca agahigo bakava ku mwanya wa 22 bakagera kuwa mbere, nk’uko izina ryabo ry’ubutore “ Abadahigwa” ribyemeza.
Abaturage bavuga rikijyana mu karere ka Nyabihu, barasabwa kwirinda SIDA no gukumira ubwandu bushya bwayo. Abaturage babikangurirwa mu gihe SIDA ari kimwe mu byorezo bitarabonerwa umuti n’urukingo kandi bihitana abantu benshi ku isi.
Umwe mu mikino yari itegerejwe mu mpera z’icyi cyumweru, ni umukino wahuje APR FC na Police FC Ku wa gatandatu tariki ya 9/2/2013 ku Kicukiro, umukino ukaba warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1.
Umugabo witwa Fidele Gashema utuye mu mudugudu wa Kabajoba mu kagali ka Mushaka mu murenge wa Rwimbogo, afungiye kuri Station ya Polisi ya Kamembe akekwaho gufata ku ngufu umwana yibyariye w’imyaka 12 y’amavuko.
Bamwe mu banyarwanda bakomeje kwinangira kwandikisha simukadi zabo batejereza ko Leta ishaka kujya nazo izisoresha, nk’uko bigenda ku bicuruzwa.
Guhera mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki 08/02/2013, Umujyi wa Kibuye wahinduye isura, kubera amatara yashyizwe ku mihanda aboneshereza abantu, nyuma y’igihr cyari gishize akarere karashyize mu mihigo gushyira amatara ku muhanda.
Umuyobozi w’akarere ka Burera ashimira ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’ako karere (JADF Burera), kuko ribafasha mu rugamba rwo guteza imbere abagatuye. Bukemeza ko iterambere rirambye rigerwa ho hatifashshijwe abafatanyabikorwa bikorera.
Abatuye mu kagali ka Mututu mu murenge wa Kibilizi mu karere ka Nyanza bazegerezwa serivisi z’ubuvuzi hafi yabo, bitarenze ukwezi kwa 04/2013, bibarinde kongera gukora ibirometero n’ibirometero bajya kwivuza kure.
Abayobozi b’ibigo by’amashuri, ababyeyi n’izindi nzego zikurikirana iby’uburezi mu karere ka Kaonyi, byagaragaye ko hari ibigo byatsindishije abana bacye, bafahse ingamba zo kubasaba gukurikirana imyigire y’abana ku ruhande rwa buri wese.
Chairman w’umuryango RPF-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame, yasabye imbaga y’abanyamuryango bari mu byiciro bitandukanye, kujya kwiga kuri ejo hazaza h’ubuyobozi bw’igihugu.
Umugore witwa Tirifina w’imyaka 58 amaze imyaka ine abumba amategura hamwe na bagenzi be bibumbiye muri koperative Ingorihujababyeyi, ikorera mu Murenge wa Tumba ho mu Karere ka Huye.
Mu mpera z’umwaka wa 2012 ishuli rya G.S ya Mututu riherereye mu murenge wa kibilizi mu karere ka Nyanza ryasenyewe n’umuyaga wagurukanye igisenge cy’ibyumba bine maze umwaka w’amashuli 2013 utangira nta bufasha ubuyobozi bw’icyo kigo burahabwa.
Icyambu cya Rwagasave cyo mu karere ka Nyanza cyongereye umubano usanzwe hagati y’Abarundi n’Abanyarwanda mu bijyanye n’imigenderanire n’imihahiranire nk’uko byemezwa n’abaturage b’ibyo bihugu byombi.
Umuhanzi Butera Jeanne uzwi ku izina rya Knowles ari mu gihugu cya Uganda kuva kuwa gatanu aho biteganyijwe ko aza gutaramira abakunzi be bo muri Uganda kuri uyu wa gatandatu tariki 09/02/2013.