Abaturage bagera ku bihumbi 16 biganjemo cyane urubyiruko bo mu murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, kuwa 1 Nzeli 2013 beretswe abazahagararira umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’abadepite azaba muri uku kwezi kwa Nzeri.
Chairman w’umuryango FPR-Inkotanyi mu karere ka Gatsibo akaba n’umuyobozi w’Akarere Ruboneza Ambroise wari umushyitsi mukuru, yagarutse ku byagezweho n’umuryango FPR-Inkotanyi n’ibiteganywa gukorwa mu myaka itanu iri mbere.
Iki gikorwa cyari cyahuje imirenge itatu irimo uwa Kiramuruzi, Murambi Ndetse na Kiziguro.
Igikorwa cyo wiyamamaza cyasojwe n’umukino w’umupira w’amaguru wateguwe n’urugagaga rw’urubyiruko mu Karere ka Gatsibo, aho finali yakinwe n’ikipe y’abamotari n’iy’abajeni b’Akagari ka Nyabisindu, hatangwa igikombe na ballons ziriho ibirango bya FPR-Inkotanyi.