Ruyenzi: Batatu bakomerekeye mu mpanuka y’ikamyo n’ivatiri

Ikamyo yo mu bwoko bwa rukururana yavaga mu Majyepfo yerekeza i Kigali, yagonganye n’ivatiri yari iturutse i Kigali, maze abantu batatu bari mu ivatiri barakomereka, abari batwaye ikamyo baratoroka.

Ikamyo yagonze ivatiri ku Ruyenzi.
Ikamyo yagonze ivatiri ku Ruyenzi.

Iyi mpanuka yabaye mu masaa kumi y’umugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 2/9/2013; ibera ku Ruyenzi, mu murenge wa Runda ho mu karere ka Kamonyi; mu ikorosi riri hafi y’Urusengero rw’Itorero Angirikani mu Rwanda (EAR).

Ikamyo yatsinditse ivatiri mu mukingo.
Ikamyo yatsinditse ivatiri mu mukingo.

Abari aho iyo mpanuka yabereye baratangaza ko yatewe n’uko iyo kamyo yavaga mu Majyepfo yashatse kuca ku yindi kamyo byari bikurikiranye, maze igahita igonga ivatiri yaturukaga mu wundi mukono, ikayitsindika mu muferege.

Ivatiri yangiritse ariko kubwamahirwe ntawapfuye.
Ivatiri yangiritse ariko kubwamahirwe ntawapfuye.

Ku bw’amahirwe abantu batatu harimo umwana w’imyaka itanu, bari mu ivatiri ntawahasize ubuzima, ariko bakomeretse. Bakaba bahise bajyanwa ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK). Naho umushoferi na Kigingi bari batwaye iyo kamyo y’isosiyeti y’abanyakenya yitwa Transeast, bakaba bahise batoroka.

Marie Josee Uwiringira

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka