Papa François aragusaba inkunga yo gusengera amahoro

Umushumba wa Kiliziya Gatulika, Papa Faransisiko wa mbere arasaba abemera ko Yezu ari umwana w’Imana bose kuzifatanya nawe mu isengesho rikomeye rizaba tariki ya 07/09/2013 hagamijwe gusenga cyane ngo amahoro aganze ku isi, by’umwihariko mu gihugu cya Siriya.

Ibi Papa Faransisiko wa mbere yabitangaje tariki 01/09/2013 mu isengesho rya saa sita Abagatulika bita Angelus (Indamutso ya Malayika), aho yatangaje ko kuwa gatandatu utaha uzaba umunsi wo kwiyiriza abantu bakegukira gusenga cyane basabira amahoro ibihugu birimo intambara n’aho itutumba hose ku isi.

Nyuma y’isengesho Papa asanzwe avuga ku isaha ya saa sita, Papa Faransisiko wa mbere yagize ati «Umutima wanjye ufite intimba ikomeye kubera intambara ziri hirya no hino ku isi, ndetse n’amakuru numva ko izindi ziri gutegurwa. Ndasaba nkomeje abatuye isi ngo batege amatwi ijwi ry’Imana rivugira mu mutima wabo bunamure icumu bimike amahoro».

Nyuma y’isengesho rya Angelus kandi Papa Faransisiko wa mbere yavuze ko ahamagariye abakirisitu bo mu madini yose kuzafatana urunana bagasenga bakomeje kandi ngo uwo munsi bazawugire uwo kwigomwa ibishimisha harimo n’amafunguro, ahubwo birirwe basenga cyane ngo amahoro aboneke ku isi.

Uyu mushumba wa kiliziya Gatulika yasabye kandi ko abatari abakirisitu nabo bategura uburyo bujyanye n’imyemerere yabo, ariko bakagira igikorwa bakora mu masengesho yabo bagasaba amahoro ku isi.

Papa Faransisiko wa mbere yavuze ko ibikorwa by’intambara biri ku isi, cyane cyane ngo amashusho y’ibyo yabonye biri kubera mu gihugu cya Siriya byamuteye intimba ikomeye cyane, akaba kandi ngo afite agahinda ko yumva benshi mu barwana izo ntambara badashaka kunamura icumu, ahubwo hari abandi benshi bari guhigira gushoza intambara.

Kubwa Papa François, ngo igisubizo ku bibazo abantu bagirana byose gikwiye kubonerwa mu biganiro, hatabayeho guhangana no gukoresha ingufu z’intambara.

Umushumba wa kiliziya Gatulika Papa François arasaba inkunga yo gusengera amahoro kuwa gatandatu tariki ya 07-09-2013.
Umushumba wa kiliziya Gatulika Papa François arasaba inkunga yo gusengera amahoro kuwa gatandatu tariki ya 07-09-2013.

Urubuga rwa Radio Vatican dukesha aya makuru ruravuga ko Papa Faransisiko asanga izi ntambara zenyegezwa umuriro n’inyungu za bamwe mu bakomeye baba bishakira inyungu zabo bwite batitaye ku buzima bwa benshi bahitanwa cyangwa bahohoterwa muri izo ntambara.

Papa Faransisiko wa mbere yavuze ko abantu bakwiye kumva ijwi ry’Imana risaba abantu kubana kivandimwe kandi ngo abakomeza kunangira imitima yabo barababaza ikiremwamuntu cyane ndetse ngo bitegura urubanza rw’Imana batazabasha gucika.

Isengesho Papa Faransisiko wa mbere ahamagarira abakirisitu bose kwitabira biteganijwe ko rizaba kuwa gatandatu tariki ya 07/09/2013 aho umushumba wa Kiliziya Gatulika azasengera mu ruhame aho atuye hitwa Place Saint-Pierre i Roma mu Butaliyani kuva ku isaha ya saa moya z’umugoroba kugera mu gicuku saa sita z’ijoro.

Abakirisitu bo mu madini yose ngo bashobora kuzifatanya n’Umushumba wa Kiliziya Gatulika muri iryo sengesho aho bazaba bari hose, ariko ku bashobora kuzagera aho Saint Peter’s palace Papa yabaye abasabye kuzahahurira bagasenga hamwe nawe basabira amahoro.

Ku isi yose habarurwa Abakirisitu basaga miliyari ebyiri na miliyoni magana abiri nk’uko imibare ya nyuma yatangajwe n’ikigo cy’ubushakashatsi Pew cyo muri Amerika yabigaragaje kuwa 18/12/2012.

Aba bakirisitu babarirwamo abo mu madini yose yemera ko Yezu cyangwa Yesu ari umwana w’Imana waje ku isi gukiza abantu ibyaha byabo no kubacungura. Bagize igipimo cya 32% ku baturage b’isi yose (mu mwaka wa 2010 babarirwaga muri miliyari esheshatu na miliyari magana icyenda).

Abayisilamu bangana na miliyari imwe na miliyoni magana atandatu (23% by’abatuye isi), abitwa abahindu bakangana na miliyari imwe (15%), Ababudiste bakaba miliyoni magana atanu (7%), Abayahudi miliyoni 14 (0.2%) naho miliyoni zisaga magana ane zibarizwa mu madini mato mato atandukanye naho abagera kuri miliyari imwe na miliyoni zisaga ijana babaho nk’abatagira idini n’imwe babarizwamo.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Amen and also pray for us.

Thacien yanditse ku itariki ya: 4-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka