rwanda elections 2013
kigalitoday

Rutsiro: bazatora FPR ngo umuhanda wa kaburimo wiyongere ku bindi bikorwa imaze kubagezaho

Yanditswe ku itariki ya: 3-09-2013 - Saa: 14:36'
Ibitekerezo ( )

Abaturage b’i Gakeri mu murenge wa Ruhango mu karere ka Rutsiro bemereye abakandida ba FPR Inkotanyi bahagarariye ako karere ko bazayitora 100% kugira ngo ibikorwa by’iterambere bikomeze kubageraho birimo n’umuhanda wa kaburimbo.

Abaturage bitabiriye igikorwa cyo kwamamaza FPR Inkotanyi i Gakeri mu murenge wa Ruhango bagarutse ku bikorwa FPR imaze ku bagezaho birimo amashuri, gahunda y’ubwisungane mu kwivuza ituma nta murwayi ukirembera mu rugo ndetse na Gahunda ya Girinka.

Abakandida babiri ba FPR bahagarariye akarere ka Rutsiro basabye abaturage kuzayihundagazaho amajwi kugira ngo ibikorwa by'iterambere byiyongere.
Abakandida babiri ba FPR bahagarariye akarere ka Rutsiro basabye abaturage kuzayihundagazaho amajwi kugira ngo ibikorwa by’iterambere byiyongere.

Itumanaho rishingiye kuri telefoni na ryo ngo ryabagezeho mu gihe mbere ngo bagendaga n’amaguru bajyanye ubutumwa ahantu runaka, bikabatwara igihe kirekire.

Umukandida depite wa FPR Inkotanyi, Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko ikindi kintu cy’ingenzi FPR yazanye ari umutekano kuko yahagaritse Jenoside yari igiye kurimbura Abanyarwanda, igacyura impunzi, ikirukana abacengezi, abaturage bakaba bagenda bemye, bacuruza, bahinga, bajya ku ishuri, ndetse no mu gihe barwaye bakabasha kwivuza.

Kandida Depite Mureshyankwano yabwiye abanyarutsiro ko iyi Leta yiteguye kubaha umuhanda wa kaburimbo.
Kandida Depite Mureshyankwano yabwiye abanyarutsiro ko iyi Leta yiteguye kubaha umuhanda wa kaburimbo.

Mureshyankwano yavuze ko kimwe mu bindi bintu by’ingenzi abaturage ba Rutsiro bakeneye ari umuhanda wa kaburimbo, kandi ko na wo uri mu nzira. Ati “Leta zahozeho mu myaka yo hambere zaravugaga ngo nta muhanda waca mu karere ka Rutsiro kubera ko nta cyo waba ugiye kuzana.”

Icyakora FPR inkotanyi yo ngo yabonye ko uwo muhanda ukenewe ku buryo ndetse abatuye begereye umuhanda kimwe n’abahafite ibikorwa batangiye kwishyurwa mbere y’uko ibikorwa byo kuwushyiramo kaburimbo bitangira.

Uhagarariye FPR ku rwego rw'akarere yasabye abaturage gutora FPR kuko hari byinshi byiza ibateganyiriza mu minsi iri imbere.
Uhagarariye FPR ku rwego rw’akarere yasabye abaturage gutora FPR kuko hari byinshi byiza ibateganyiriza mu minsi iri imbere.

Mureshyankwano wari usanzwe mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite avuga ko manda yabo yarangiye bamaze gutora amafaranga yo gukora uwo muhanda Rubavu-Rutsiro-Karongi, akaba yaramaze guteganywa mu ngengo y’imari y’uyu mwaka wa 2013/2014.

Yasabye abaturage b’i Gakeri mu murenge wa Ruhango gutora umuryango wa FPR Inkotanyi kugira ngo ukomeze kubageza ku bikorwa by’iterambere rirambye, ibi na byo abo baturage bakaba babimwemereye ko bazatora FPR 100%.

Malachie Hakizimana



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Umubare wa 98% w’abatoye abadepite, ni ukuri nta bikabyo birimo” - Prof. Mbanda

- ICGLR yashimye imigendekere y’igikorwa cy’amatora y’abadepite muri rusange

- Uko gutora abadepite ba 2013 byatandukanye na 2008

- Ruhango: Barasaba ko gutora abagore byakorwa nk’uko bigenda mu matora rusange

- Bugesera: Abagabo bake bari mu nteko itora abagore ngo bibatera ishema

- Nyanza: Abagore barasaba bagenzi babo batoye kuzabibuka babavuganira

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.