rwanda elections 2013
kigalitoday

Ngoma: Barasaba abadepite bazatorwa kurushaho kujya begera abaturage

Yanditswe ku itariki ya: 4-09-2013 - Saa: 11:38'
Ibitekerezo ( )

Mu gihe igikorwa cyo kwiyamamaza kirimbanije hirya no hino mu Rwanda, bamwe mu batuye akarere ka Ngoma barasaba abazatorerwa kujya mu nteko ishinga amategeko ko igihe bazaba bageze mu nteko y’ u Rwanda bazihatira kuvugurura uburyo bwo kwegera abaturage baba babatoye.

N’ubwo usanga aba baturage batanenga ibyagezweho n’inteko ishinga amategeko muri manda ishize, bemeza ko iyo abadepite baba baragize igihe cyo kumanuka bakagera mu baturage maze bakabatuma ngo bari kuba baratanze umusaruro mwinshi kurushaho.

Uyu mugore utuye muri Ngoma, ngo mu myaka itanu ya manda ishize y’abadepite ntiyigeze abona umudepite n’umwe yaje mu kagari cyangwa mu murenge atuyemo kandi ngo baratoye abadepite bahagarariye abagore, ab’imitwe ya politike n’urubyiruko n’abafite ubumuga.

Barasaba ko abo baba batoye bajya bagaruka kumva ibitekerezo byabo na nyuma y'amatora.
Barasaba ko abo baba batoye bajya bagaruka kumva ibitekerezo byabo na nyuma y’amatora.

Aganira na Kigali Today yagize ati “Njyewe rwose mvuze ukuri aba badepite tubabona baje kwiyamamaza gusa ntitwongera kubabona. Ubuse ko babona umwanya wo kwiyamamaza bakagera hasi iwacu kuki mu gihe baduhagarariye barageze mu nteko batagaruka? ”

Bamwe mu batuye muri Ngoma bavuganye na Kigali Today usanga bavuga ko rwose abadepite batajya bababona kandi baba bafite byinshi bababwira bakabavuganira, ibibazo byabo bigacyemuka ndetse ngo n’iterambere rikihuta.

Ibi barabivuga mu gihe mu Rwanda bari kwitegura amatora y’abadepite, aho abadepite batorwa n’abaturage bose ateganijwe gukorwa tariki ya 16/09/2013, naho ayo mu byiciro bitandukanye birimo abahagarariye abagore, abafite ubumuga n’urubyiruko nabo bazatorwa mu matariki ya 17 na 18/09/2013.

Jean Claude Gakwaya



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Umubare wa 98% w’abatoye abadepite, ni ukuri nta bikabyo birimo” - Prof. Mbanda

- ICGLR yashimye imigendekere y’igikorwa cy’amatora y’abadepite muri rusange

- Uko gutora abadepite ba 2013 byatandukanye na 2008

- Ruhango: Barasaba ko gutora abagore byakorwa nk’uko bigenda mu matora rusange

- Bugesera: Abagabo bake bari mu nteko itora abagore ngo bibatera ishema

- Nyanza: Abagore barasaba bagenzi babo batoye kuzabibuka babavuganira

Ibitekerezo

Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.