rwanda elections 2013
kigalitoday

Gisagara: Abakandida ba RPF biyemeje kuzabagezaho ibikorwa remezo

Yanditswe ku itariki ya: 2-09-2013 - Saa: 13:36'
Ibitekerezo ( 2 )

Kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kongera ibikorwa remezo birimo amazi n’amashanyarazi ngo ni byo bishyizwe imbere n’umuryango RPF-Inkotanyi; nk’uko abakandida bawo babitangaje ubwo biyamamazaga mu murenge wa Ndora mu karere ka Gisagara.

Muri icyo gikorwa cyabaye tariki 01/09/2013, bamwe mu baturage bavugako RPF kuri bo ifite byinshi yabakoreye, birimo umutekano wo nkingi y’iterambere, bityo bikaba ariyo mpanvu bayishyigikira kandi bazayitora kugirango ibyo byiza bikomeze kubageraho.

Pascal Ndikumana umwe mu batuye umurenge wa Ndora ati “FPR inkotanyi ndayishima cyane rwose, mbere nabaga muri nyakatsi ndi ntaho nikora, none bampaye amabati ndubaka ubu rwose ni amahoro”.

Mukamana Siteriya nawe utuye muri uyu murenge we ati “Jye mbona ikiruse ibindi ari umutekano batugejejeho none nzayitora rwose”.

Abaturage bashimye FPR kuko hari byinshi yabakoreye.
Abaturage bashimye FPR kuko hari byinshi yabakoreye.

Mukandutiye specioze na Alphonse Nshimiyimana, biyamamaza bavuga ko intego yabo ari uguharanira ko ibikorwa remezo byakomeza kwiyongera mu karere ka Gisagara ndetse n’abatari bagerwaho na gahunda ya Girinka , muri iyi manda ikazaba yabagezeho bose ,mu rwego rwo guharanira iterambere ry’abaturage b’aka karere.

Mukandutiye Spéciose ati “Ahenshi muri aka karere ka Gisagara hamaze kugera umuriro w’amashanyarazi kandi n’aho utaragera turateganya ko ibikorwa remezo byahagera vuba n’amazi ni uko”.

Nshimiyimana Alphonse nawe ati “Gahunda ya Girinka turifuza ko yazagera kuri buri muturage wo mu karere ka Gisagara mu rwego rwo kuzamura iterambere”.

Aba bakandida b’abadepite ba RPF Inkotanyi bijeje abaturage bo mu murenge wa Ndora kuzakomeza kuba ijisho ryabo baharanira icyateza imbere igihugu ndetse n’akarere ka Gisagara muri rusange.

Clarisse Umuhire



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Umubare wa 98% w’abatoye abadepite, ni ukuri nta bikabyo birimo” - Prof. Mbanda

- ICGLR yashimye imigendekere y’igikorwa cy’amatora y’abadepite muri rusange

- Uko gutora abadepite ba 2013 byatandukanye na 2008

- Ruhango: Barasaba ko gutora abagore byakorwa nk’uko bigenda mu matora rusange

- Bugesera: Abagabo bake bari mu nteko itora abagore ngo bibatera ishema

- Nyanza: Abagore barasaba bagenzi babo batoye kuzabibuka babavuganira

Ibitekerezo

Mubivuge mubisubire kuko ntampamvu yo kutazesa imihigo kuko murabi merita cyane..Imana ijye ibaha umugisha

ndamage yanditse ku itariki ya: 3-09-2013

Twemere ko imvugo ariyo ngiro, kandi twishimiye byinshi mwagezeho n’ibindi hamwe n’ubushake muhorana muzabikora..

Rurangwa yanditse ku itariki ya: 3-09-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.