Gatumba: Kutagira isoko ryubakiye bitera abaricururizamo igihombo
Abacuruzi badanzaza ibintu bitandukanye mu isoko rya Rusumo mu murenge wa Gatumba mu karere ka Ngororero bakomeje kugaragaza imbogamizi zirimo n’igihombo bahura nacyo kubera ko bakorera hanze bityo bagakora igihe gito ndetse n’ibicuruzwa byabo bikangirika.

Ikibazo gikomeye abo bacuruzi bahura nacyo ni ukwangirizwa n’imvura cyangwa izuba bitewe n’ibicuruzwa buri wese adandaza, bityo bimwe bigapfa cyangwa bikangirika igihe cyo kubyanura igitaraganya mu gihe ikirere gihindutse.
Uretse ibyo, kuba bakorera hanze bituma nta rujya n’uruza rw’abakiriya ruhahora kubera ko ari ahantu hadatunganyije, bigatuma abacuruza bakora amasaha makeya.

Icyakora, bivugwa ko hari gahunda yo kuzubaka isoko rya kijyambere mu murenge wa Gatumba ariko igihe imirimo yo kubaka iryo soko ikaba itaramenyekana igihe izatangirira.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|