Gicumbi: Hatoraguwe umurambo w’umugabo mu gihuru

Mu mudugudu wa Kirambo akagari ka Gitega mu rugabaniro rwo mu murenge wa Rushaki na Mukarange mu gihe cya saa mbiri z’umugoroba wo kuri uyu wa 02/09/2013 habonetse umurambo w’umugabo witwa Bukwirwa Tecian uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 50 na 52.

Nk’uko bitangazwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rushaki, Kam Frank, avuga ko uyu murambo wabonywe n’abaturage aho wari uri mu gihuru aho bakunze kwita mu kinani ntibahita bamumenya ariko bihutira kubigeza ku buyobozi.

Muri iri joro ryakeye ubuyobozi nibwo bwashyizeho irondo ryo kumurinda kugirango babashe kumumenya no kumenya icyaba cyamwishe ariko abaturage baje gutanga amakuru ko ari uwo mu murenge wa Mukarange.

Andi makuru yaturutse mu muryango we nk’uko uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rushaki akomeza abivuga ngo nuko yari afite uburwayi bwo mu mutwe bukaba bwamuteraga kubunga.

Nyuma yo gusanga umurambo we nta gikomere ufite bacyetse ko ashobora kuba yarishwe ninzara ariko kugirango hemezwe icyamwishe cy’ukuri bamujyanye ku kigo nderabuzima cya Rushaki kugirango hasuzumwe icyamwishe.

Asize umugore n’abana bane harimo nabubatse bikaba biteganyijwe ko ari bushyingurwe nyuma yo gukorerwa isuzuma.

Ernestine Musanabera

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka