Zuchu na Diamond Platnumz batandukanye nyuma y’imyaka itandatu bari mu rukundo
Umuhanzikazi w’Umunya-Tanzania Zuhura Othman , uzwi nka Zuchu, yatangaje ko we na Nasibu Abdul Juma Issack, uzwi nka Diamond Platnumz, batandukanye nyuma y’imyaka itandatu bari mu munyenga w’urukundo.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa Instagram kuri iki Cyumweru, tariki ya 12 Nyakanga 2026, Zuchu yavuze ko gufata uyu mwanzuro bitari byoroshye, ariko yahisemo kwibanza no gutangira ubuzima bushya.
Yakomeje yifuriza Diamond Platnumz n’umuryango we amahoro n’ibyiza, agaragaza ko nta rwango asize inyuma. Yanavuze ko muri iki gihe agiye kwibanda ku buzima bwe, gukira ibikomere ndetse no guteza imbere umuziki n’umwuga we.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|