rwanda elections 2013
kigalitoday

Ishyaka PSD ngo rigamije ko hajyaho banki y’abahinzi n’aborozi

Yanditswe ku itariki ya: 3-09-2013 - Saa: 16:23'
Ibitekerezo ( 1 )

Ishyaka PSD ngo rigamije kurushaho kunoza ubuhinzi n’ubworozi kugira ngo bikorwe mu buryo bw’umwuga bityo bibashe kugirira ababikora akamaro, hashyirwaho banki y’abahinzi n’aborozi izajya ibafasha mu kubona inguzanyo ihagije.

Ntawuhiganayo Emmanuel, umunyamabanga ushinzwe ubukungu n’iterambere muri komite ya PSD mu karere ka Nyamagabe akaba n’umukandida ku mwanya w’ubudepite, avuga ko iri shyaka rigamije ko bashaka ko buri muturage azamuka haba mu buhinzi n’ubworozi, dore ko abaturage benshi aribyo bakora, bakabikora mu buryo bw’umwuga ndetse bakanakoresha ikoranabuhanga.

Ati «Dushaka y’uko buri muturage azamuka haba mu buhinzi no mu bworozi, kuko abaturage ba Nyamagabe abenshi aribyo bakora, tukaba dushaka ko muri iyo mirimo bakora bagira ikoranabuhanga kandi bagakoresha inyongeramusaruro zikanabegerezwa, bakabona n’imbuto z’indobanure hafi kugira ngo batere imbere. Gahunda yo kwegeranya ubutaka kugira ngo bukoreshwe neza biri mu ntego zacu kugira ngo n’ubwo ari buto tububyaze umusaruro».

Kugira ngo ibi bigerweho, Ntawuhiganayo avuga ko baharanira ko hashyirwaho banki izajya iguriza abahinzi-borozi mu buryo bworoshye kugira ngo babashe kwiteza imbere, dore ko ngo ubusanzwe abacuruzi n’abandi bakora ibindi babona inguzanyo muri banki zisanzwe zikora mu Rwanda.

Iyo ugiye muri za banki z’ubucuruzi usanga abantu banyuranye bahawe inguzanyo zo gukora imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, ndetse no muri koperative zo kubitsa no kugurizanya « imirenge Sacco » usanga inguzanyo nk’izi bazitanga.

Uyu murwanashyaka wa PSD akaba n’umukandida-depite ku itiki yayo avuga ko izi nguzanyo zitangwa mu mirenge sacco usanga ziba zitabemerera gukora ubuhinzi bw’umwuga kuko ziba ari nto, bityo iyi banki niramuka igiyeho bikazaba igisubizo.

« Muri Sacco inguzanyo iraboneka ariko si ya mafaranga atuma umuntu ubuhinzi abugira umwuga. Ni ya mafaranga ubona yo kugufasha igihembwe cy’ihinga kigitangira, ariko atari ukugira ubuhinzi umwuga. Twe turashaka ko ubuhinzi kimwe n’ubworozi biba umwuga bitunze aba baturage bacu ba Nyamagabe, kugira ngo tugere ku iterambere ryihuse kandi rigera kuri bose ».

Ishyaka PSD ngo rifite imigambi myinshi ikubiye mu guharanira ubufatanye mu majyambere agera kuri buri wese nta vangura.

Emmanuel Nshimiyimana



Andi makuru - Amatora y’abadepite 2013

- “Umubare wa 98% w’abatoye abadepite, ni ukuri nta bikabyo birimo” - Prof. Mbanda

- ICGLR yashimye imigendekere y’igikorwa cy’amatora y’abadepite muri rusange

- Uko gutora abadepite ba 2013 byatandukanye na 2008

- Ruhango: Barasaba ko gutora abagore byakorwa nk’uko bigenda mu matora rusange

- Bugesera: Abagabo bake bari mu nteko itora abagore ngo bibatera ishema

- Nyanza: Abagore barasaba bagenzi babo batoye kuzabibuka babavuganira

Ibitekerezo

Niba atari bya bindi abiyamamaza bose bagenda bavuga, bamara gutorwa ntibabikore, mwe mukazabishyira mu bikorwa byaba ari byiza pe!

sandra yanditse ku itariki ya: 3-09-2013
Ohereza igitekerezo
Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.